AmakuruPolitiki

Ingabo za MONUSCO zarashe mu abaturage 8 bahasiga ubuzima abandi 28 barakomereka

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeje ubwicanyi bwakozwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu (MONUSCO) zarashe ku baturage b’abasivili zikicamo umunani abandi 28 bagakomereka.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC (FARDC) Lt. Gen. Constant Ndima, ku wa Gatatu yavuze ko Ingabo za MONUSCO zishinzwe kurinda abaturage zarashe ku bigaragambyaga zibaburira kuko bari bibasiye imodoka za Loni, bikarangira hishwemo umunani n’abandi 28 bagakomeretswa n’ayo masasu.

Ibyo bibazo byabaye ku wa Kabiri taliki ya 7 Gashyantare 2023, ubwo abo baturage bigabizaga imodoka za MONUSCO zari zerekeje i Goma zikoreye ibiribwa n’ibindi bikoresho by’izo ngabo.

Imodoka yagabweho igitero simusiga ubwo yagarukaga iturutse mu Majyaruguru y’Umujyi Goma. MONUSCO yabanje gutangaza ko abasivili batatu ari bo baguye muri ibyo bitero by’abasivili mu gihe abandi babarirwa muri 20 bahakomerekeye.

Bivugwa ko abasirikare ba Loni bibasiwe mu gihe bari baherekejwe n’ingabo za FARDC, bakaba ari na bo bagerageje kubafasha kurinda izo modoka, cyane ko ibibazo nk’ibyo byari byitezwe mu gihe abaturage bari mu myigaragambyo yamagana Ingabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abo baturage basakuzaga bavuga bati: “Mujye kurwana na M23 cyangwa mutuvire ku butaka, musubire mu bihugu byabohereje…”

Loni ntiyatangaje mu buryo burambuye uko abo basirikare barashwe ariko yemeje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uburyo abo basivili barashwemo n’impamvu icyemezo cyo kubarasa cyafashwe n’abasirikare ba Loni.

Si ubwambere abaturage bigometse ku Ngabo za MONUSCO kuko muri Nyakanga 2022 na bwo bateye ku Birindiro Bikuru by’izo ngabo biherereye mu Mujyi wa Goma, bituma abantu 36 bahasiga ubuzima harimo abasirikare bane ba Loni.

Mu mpera z’uko kwezi nanone taliki ya 31 Nyakanga, abasirikare ba MONUSCO barashe ku basivili bashatse kubatangira, bicamo batatu bakomeretsa abandi 15 hafi y’umupaka uhuza RDC na Uganda.

Abaturage ba RDC bamaze guhaga Ingabo za Loni zimaze imyaka irenga 20 ariko ibibazo by’umutekano muke baje gukemura bigakomeza kuba agatereranzamba. Ubutumwa bw’amahoro bwa MONUSCO buvugwaho kuba ari bwo bwa mbere bwagutse ku Isi kandi buhenze kurusha ubundi, kuko bugenerwa ingengo y’imari y’amadolari y’Amerika arenga miliyari imwe buri mwaka.

Ni ubutumwa buri muri icyo gihugu guhera mu mwaka wa 1999, bukaba bubarizwamo abasirikare batari munsi ya 20,000 bananiwe guhangana n’imitwe irenga 120 ibarizwa muri icyo gihugu irimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Imyigaragambyo iheruka kuba, abaturage bari baherekejwe n’abayobozi babo mu bya gisivili n’aba gisirikare basaba Ingabo z’Akarere (EACRF) gusubira mu bihugu byabohereje niba badashobora kurwanya inyeshyamba za M23.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger