AmakuruPolitiki

Ingabo za EAC zigiye koherezwa muri DRC zizarwanya FDLR n’indi mitwe cyangwa ni M23 Gusa?

Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba EAC ukuyemo u Rwanda, bigiye kohereza ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugarura amahoro mu duce dutandukanye twigaruriwe n’inyeshyamba.

Mu mwaka wa 2013, Ingabo zihuriweho n’ibihugu bitandukanye zirimo Tanzania, Afurika y’Epfo, FARDC na MONUSCO zagabye ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 ugizwe n’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda.

Ibi bitero byageze ku ntego yabyo kuko umutwe wa M23 wari warafashe igice kinini muri Teritwari ya Rutshuru waje guhashwa maze abarwanyi bawo benshi bari kumwe n’umuyobozi wabo Gen Makenga bahungira muri Uganda mu gihe abandi bacye bahungiye mu Rwanda .

Icyo gihe izi ngabo zavugaga ko nizirangiza guhashya M23 zizahita zikurikizaho umutwe wa FDLR nawo umaze igihe uteza impagarara n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo n’u Rwanda byumwihariko . Icyaje gutangaza benshi n’uko zikimara kwirukana M23, yaba Leta y’u Rwanda n’abandi basanzwe bakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke mu karere bategereje ko zikurikizaho FDLR nk’uko byari muri gahunda yazo, ariko ziterera agati mu ryinyo abantu barategereza baraheba amaso ahera mu Kirere.

Ntago zigeze zihashya FDLR nk’uko byari byitezwe ahubwo zibanze kuri M23 Gusa maze FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro isigara yidegembya.

Haribazwa niba kuri iyi nshuro FDLR nayo itazongera kwirengagizwa!

Ubu mu Burasirazuba bwa DR Congo hategerejwe undi mutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba(EAC), uzaba uje guhangana n’Imitwe yitwaje Intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa DR Congo. Ikiri kuvugwa cyane yaba mu banyapolitiki n’abaturage b’Abakongomani n’uko M23 ariyo iri ku isonga mu mitwe igomba guhashwa n’izi ngabo zifatanyije na FARDC nk’uko ku munsi w’ejo byemejwe na Christophe Lutundula ,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DR Congo.

Kugeza ubu hakomeje kuba urujijo niba izi ngabo zizongera kwirengagiza umutwe wa FDLR uri ku isonga mu mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Burasirazba bwa DR Congo ukaba n’ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.

Iki kibazo gikomezwa n’ubushake buke bwa DR Congo mu gukemura ikibazo cya FDLR ndetse bikaba bizagora ubutegetsi bwa DR Congo kwemera ko FDLR nayo ihashwa kimwe na M23 bitewe n’uko muri iyi minsi Leta y’iki gihugu ihanganye na M23 yamaze guha ikiraka abarwanyi ba FDLR mu rugamba ihanganyemo na M23. Bamwe mu barwanyi ba FDLR bakaba baramaze kuvangwa n’Ingabo za FARDC kugirango bayifashe urugamba.

Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari bemeza ko bizagorana cyane kugirango umutekano n’amahoro arambye biganze mu Burasirazuba bwa DR Congo n’akarere muri rusange mu gihe FDLR nayo idafatiwe imyanzuro nk’uko bikorwa ku mutwe wa M23.

Ikindi n’uko FDLR ariyo ntandaro y’amakimbirane ya hato na hato hagati y’u Rwanda na DR Congo kuva ku butegeti bwa Mobutu Sese Seko kugeza ku bwa Felix Tshisekedi uyobora DR Congo muri iki gihe.

DR Congo yakunze gushinja u Rwanda gufasha imitwe y’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda harimo CNDP ya Laurent Nkunda na M23 ya Gen Makenga. U Rwanda narwo mu bihe bitandukanye kugeza magingo aya, rushinja DR Congo gufasha no gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko mu bihe bitandukanye wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda uturutse DR Congo warangiza ugasubira mu birindiro byawo biherereye mu burasizuba bw’iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger