AmakuruImyidagaduro

Indirimbo ya Meddy yatumye ashyiraho akandi gahigo muri muzika nyarwanda

Uko muzika nyarwanda igenda ikura niko abahanzi bagenda babyungukiramo ahanini biciye muduhigo bagenda bashyiraho mu rugendo rwabo rwa muzika biciye ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki cyangwa se zikawusakaza hirya no hino ku Isi .

Kuri ubu umuhanzi Ngabo Medard Jobert ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bari ku ruhembe rw’abandi mukugira uduhigo dutandukanye bashyira kuri muzika nyarwamda.

Usibye kuba indirimbo ye ‘MY VOW’ yaciye agahigo ko kurebwa n’umubare munini w’abantu barenga miliyoni imwe kuri YOUTUBE mu masaha 48 gusa.

Iyi ndirimbo “My Vow” yagaragayemo amashusho y’ubukwe bwe yabaye iya gatatu mu ndirimbo nyarwanda zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 10 ku rubuga rwa YouTube.

Indirimbo “My Vow “ Meddy yujuje miliyoni 10 ku rubuga rwa YouTube iza ku mwanya wa gatatu ikurikiye “Katerina “ y’umuhanzi Bruce Melodie iri ku mwanya wa kabiri na miliyoni zirenga 11 n’indi ndirimbo ya Meddy yitwa “Slowly” yujuje zirenga 60 ari nayo iri ku mwanya wa mbere.

Indirimbo “My Vow “ ni indirimbo Meddy yahimbiye umugore we Mimi ukomoka mu gihugu cya Ethiopia ubwo bari bamaze kurushinga mu mpera z’ukwezi kwa Kamena umwaka wa 2021.

Iyi ndirimbo ibaye iya kabiri y’umuhanzi Meddy irebwe na miliyoni ziri hejuru y’icumi. Ni indirimbo kandi isize Meddy yujuje ibihumbi 806 by’amamukurikira ku rubuga rwa Youtube.

Mu myaka yashize byari nk’inzozi ko umunsi umwe umuhanzi w’Umunyarwanda ashobora kuzashyira indirimbo ye kuri YOUTUBE ikaba yarebwa n’umubare munini w’abantu.

Icyo gihe byaterwaga n’uko indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda zitari zikunzwe ugereranyije n’inyamahanga zari zarokamye imbere Abanyarwanda muri icyo gihe.

Kuri ubu, Abanyamakuru, Aba Djs n’abategura ibitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda, bahamya badashidikanya ko mu myaka itari myinshi umuziki w’u Rwanda uzaba uri ku rwego rushimishije bitewe n’impano nshya zirimo kuvuka mu muziki.

Meddy nubwo yagiye ashinjwa n’abakunzi b’umuziki kuba amara igihe adashyira hanze indirimbo, gusa iyo ashyize hanze indirimbo nibwo ubibona neza uburyo ahagaze mu muziki we.

Indirimbo y’ubukwe bwa Meddy n’umugore we ikomeje gushyira amateka akomeye mu muziki nyarwanda
Meddy akomeje kuyoborwa abandi bahanzi nyarwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger