Indege ya gisirikare y’Amerika yakoze impanuka ihitana abantu

Indege ya gisirikare y’Amerika yakoreye impanuka mu majyaruguru ya Norvège (Norway), yica abagenzi bose bane bari bayirimo.

Iyo ndege y’umutwe wa US Marine Corps, yari yitabiriye imyitozo y’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’ibihugu by’i Burayi n’Amerika (NATO/OTAN), ubwo yahanukaga ku wa gatanu.

Yakoreye impanuka mu karere kari mu majyepfo y’umujyi wa Bodo muri Norvège, ndetse indege za kajugujugu ntizashoboye kugwa aho hantu kubera ikirere cyari kimeze nabi.

Ariko amatsinda y’abakora ibikorwa by’ubutabazi yakoresheje ibinyabiziga bigenda ku rubura, mu masaha ya kare yo kuri uyu wa gatandatu ashobora kugera ahabereye iyo mpanuka.

Mu itangazo, polisi ihakorera yagize iti: “Birababaje ko byemejwe ko bane bose bari mu ndege bapfuye”. Yongeyeho ko bose ari Abanyamerika.

Iperereza ku cyateye iyo mpanuka ryahagaze kubera ikirere kibi, ariko polisi yavuze ko rizasubukurwa ikirere nikiba cyiza.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa MV-22B Osprey yari iri mu myitozo ya OTAN izwi nka ’Cold Response’, cyangwa ubutabazi bw’ahakonje, ugenekereje mu Kinyarwanda – imyitozo igenewe gutegura abagize uyu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare mu rwego rwo kurinda Norvège.

Yitabirwa n’abasirikare bagera ku 30,000 bavuye mu bihugu 27 by’ibinyamuryango.

Comments

comments