AmakuruImyidagaduro

Inama za Rudeboy ku bahanzi bakorera muri Label imwe, avuga amagambo akomeye kuri Radio na Weasel

Umuhanzi w’umunya-Nigeria Paul Okoye wamamaye mu itsinda rya P Square yabanagamo n’impanga ye, ubu akaba akora umuziki ku giti cye nka Rudeboy yatangaje ko ari byiza ko umuhanzi yigenga ku aho kugira ngo akorere mu nzu itunganya umuziki (Music Label).

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye mu mujyi wa Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatatu. Yavuze ko abahanzi bigenga mu bijyanye naho bakorera indirimbo zabo ndetse bakanagena abareberera inyungu za bo ari byorohera kurusha abasinyana n’inzu runaka ngo zibareberere inyungu zabo za muzika.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Rudeboy yageze muri Uganda aho agiye gutaramira abanya-Uganda ku munsi wa Saint Valentin , ni igitaramo kizabera kuri Lugogo cricket.

Yagize ati ” Ntimugatekereze ko byose aba ari byiza igihe umuhanzi afite inzu itunganya umuziki akorana nayo, mbere ya byose, izo Label ziba zishaka abahanzi bakomeye, bakunzwe, bashobora kubinjiriza, ntibita ku bahanzi bakizamuka cyangwa se abatagira amafaranga, haba hari amategeko menshi cyane bagushyiraho ku buryo ntarota no kugira uwo ngira inama ngo azasinyane na Label runaka, igenge ndetse unifatire imyanzuro.”

Nubwo Rudeboy avuga ibi, mu gihe yari akiri muri P Square afatanya n’impanga ye Peter Okoye usigaye yitwa Mr P, basinyanye amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Konvick Music ya Akon mu 2011, ndetse na Universal Music ishami ryo muri Afurika y’Epfo mu 2012.

Aha ni ho yahereye avuga ko abazungu bahoza ijisho ku bahanzi bo muri Afurika, uwagira ngo atangiye gutera imbere ndetse akora umuziki mwiza bagahita bamusinyisha kuko baba bazi umuziki nyawo uwariwo.

Ati” Niba twishimira Afro Music, yakagombye kuba ku mugabane wacu, tugomba guharanira kandi tukamenya neza niba umuco n’umuziki wacu byubahwa. Buri muhanzi wo muri Afurika agomba kutita ku ukomeye muri Amerika, umuziki wacu wo muri Afurika uri kwigarurira isi, Afro Music iri kwigarurira isi ”

Rudeboy wakoze indirimbo nyinshi ndetse zigakundwa, yasabye itangazamakuru rya Afurika , gukunda abahanzi babo, bagacuranga ibihangano byabo ku buryo uruganda rw’umuziki muri Afurika ruzaba mu z’imbere zivugwa.

Rudeboy yavuze ko abahanzi babanyafurika nabo atari shyashya ariko nanone itangazamakuru ryahindura byinshi, ati ” Ubu isoko n’amahirwe biri kubeshya abantu ngo uyu muhanzi ni umu star kandi ataribyo.”

Uretse n’umuziki, Rudeboy yavuze ko itangazamakuru ryo muri Afurika rivuga ku bagore, abana bari ku muhanda bishwe n’inzara, n’ibindi bibi kuri afurika, bigatuma amahanga atubaha Afurika, asaba ko bajya bavuga n’ibyiza bihaba kuko nibwo Afurika izubahwa.

Uyu munya-Nigeria yageze aho anavuga ko azakorana indirimbo na Weasel ku bw’urukundo yakundaga nyakwigendera Mowzey Radio. Anavuga ko yahuriye na Goodlyfe mu Rwanda ubwo P Square yari igihari bikarangira babaye inshuti zikomeye.

Ati” Nshaka kubikora ku bw’urukundo, hari umuntu namaze gukumbura (Yavugaga Radio) njyewe ubwanjye nafashe telefoni mpamagara Weasel mubwira ko ngiye kuza muri Uganda, namubwiye ko nzahora mpari nankenera nk’umuvandimwe, nihagira icyo ankeneraho, ndahari rwose, ndahari ngo tube twanakorana indirimbo.”

Rudeboy yongenye kubazwa impamvu itsinda rya P Square ryasenyutse kandi ryari rikomeye cyane hano muri Africa, avuga ko ikintu cyose yavuga kuri iri tsinda cyamusubiza inyuma , ngo yubaha umuryango we kurusha ibindi byose ni yo mpamvu nta kintu na kimwe yatangaza kuri iri tsinda.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger