AmakuruAmakuru ashushye

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ibikorwa byinshi bizajya bikora amasaha 24 kuri 24 hasigara bike

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, hateranye inama y’Abaminisitiri yashyizeho ingamba nshya mu rugendo rwo guhashya Icyorezo cya Covid-19, aho yakuyeho amasaha y’ingendo yari amaze imyaka hafi ibiri yubahirizwa mu Gihugu.

Iyi Nama yemeje ko ibikorwa byinshi bizakomeza gukora amasaha 24 kuri 24, aho kujya bifungwa Saa sita z’ijoro nk’uko byari bisanzwe. Ibikorwa bitemerewe gukora amasaha yose birimo ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo na konseri, utubari, ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe, aho bizajya bifungwa Saa munani z’ijoro.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana n’ubushobozi bwazo bicaye, ndetse na 75% ku bahagaze. Insengero, restaurant, utubari, gym, stade zakira imikino yose, pisine n’inyubako za massage byose byemerewe gukora kandi bikakira abantu bangana n’ubushobozi bw’aho bibera, uretse ko abo bantu bagomba kuba barikingije mu buryo bwuzuye. Abana bari munsi y’imyaka 12 nibo batemerewe kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe.

Abitabirira ikiriyo bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, mu gihe abitabira inama n’andi makoraniro bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, ariko bakanerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mu masaha atarenze 48. Abategura amakoraniro rusange bagirwa inama yo kuyashyira hanze mu gihe bishoboka, bitagenda gutyo hagafungurwa amadirishya kugira ngo haboneke umwuka uhagije.

Ibikorwa byo gutwara abagenzi kuri moto n’amagare bizakomeza, ariko abamotari n’abanyonzi bategetswe kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye, utabikoze akazahanwa.

Ibikorwa by’abikorera ndetse n’inzego za Leta byemerewe kwakira abakozi bangana n’ubushobozi bw’aho bakorera. Minisiteri y’Ubuzima yahawe uburenganzira bwo gufunga inyubako yaba iy’abikorera na Leta, mu gihe cyose igaragayemo umubare munini w’abarwaye Covid-19.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Ibikorwa birimo hoteli, abayobora n’abatwara ba mukerarugendo bose bemerewe gusubukura ibikorwa byabo.

Uretse ibi byemezo bizatangira kubahirizwa ku itariki ya 5 Werurwe, imipaka y’u Rwanda yo ku butaka nayo yafunguwe, aho iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku itariki 7 Werurwe. Abagenzi binjira ku mipaka yo ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 mu gihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira mu Gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira 60% by’abaturage barwo mu buryo bwuzuye, intego ikaba ari ugukomeza gukingira abantu benshi mu rwego rwo guhashya Covid-19 burundu.

Abagenzi binjira n’abasohoka mu Gihugu banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abanyarwanda bose bava mu Gihugu bagomba kuba barikingije Covid-19.

Leta y’u Rwanda irakomeza gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo kwikingiza ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger