AmakuruPolitiki

Inama y’Abaminisitiri yateranye igitaraganya yafashe myanzuro ki?

Ku mugoroba w’ejo ku wa 8 Gicurasi 2023 ku rubuga rwa Twitter rwa Village Urugwiro hanyujijweho ubutumwa buvuga ko  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ari mu nama n’abaminisitiri. Ikaba yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo by’imyuzure n’ibiza byugarije Uturere dutandukanye ndetse no gushakira hamwe uburyo bwo gufasha abagizweho ingaruka nabyo. nyuma yo gusuzuma uko ikibazo giteye ikaba yanzuye imyanzuro tugiye kubona.

Inama y’Abaminisitiri yihanganishije imiryango yabuze ababo, abakomeretse, hamwe n’abavuye mu byabo kubera imyuzure n’inkangu; Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda n’ingamba zo gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, kandi isaba Inzego zibishinzwe guhita zibishyira mu bikorwa; Inama y’Abaminisitiri irakangurira abaturage bo mu Turere twibasiwe n’ibiza gushishoza no kurushaho kwitwararika, mu gihe bikigaragara ko imvura nyinshi ishobora kongera kugwa mu minsi iri imbere. Abaturage barasabwa gukurikiza amabwiriza bahabwa n’Abayobozi harimo kugira isuku mu rwego rwo gukumira ibyorezo byaterwa n’ingaruka z’ibiza.

Inama y’Abaminisitiri yashimiye ubutumwa bwo kwifatanya n’abahuye n’ibiza bwoherejwe n’Abanyarwanda, inshuti, ibihugu by’inshuti bifatanya n’u Rwanda mu iterambere, ndetse n’inkunga yatanzwe n’abaturage hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere batandukanye; Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo gukumira no guhangana n’ibiza;

Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:  Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Instituto de Credito Oficial na Repubulika y’u Rwanda, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibishanga bya Kayonza (icyiciro cya 2); Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana; Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano igenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana; Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Benin yo kuvanaho gusoresha kabiri n’Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Czech yo kuvanaho gusoresha kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger