AmakuruPolitiki

Inama ya Transform Africa 2018 yitezweho kuzarangwa n’udushya twinshi mu guteza imbere iterambere rya Afurika

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017 hagaragajwe bimwe mu bizaranga inama ngarukamwaka iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga-transform Afurika summit iteganwa kuzaba hagati ya tariki ya 9 na 10 Gicurasi 2018 hakaba hateganwa impinduka n’udusha twinshi tuzayiranga.

Nk’uko umuryango ugamije guteza imbere Ikoranabuhanga muri Afurika (Smart Africa) wabitangaje,watangaje ko inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika (Transform Africa Summit 2018) hazabaho kwiyongera kw’ibihugu byaribisanzwe biyitabira ubu ikaba iteganwa kuzitabirwa n’ibihugu 15 mu gihe iy’uyu mwaka yariyitabiriwe n’ibihugu 6.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Dr Hamadoun Touré, yavuze ko biteguye inama idasanzwe kandi izavamo imishinga n’icyerekezo gishya ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Dr Hamadoun Touré

Dr Hamadoun avuga ko iyi nama izaba yiga ku kwihutisha ibikorwa byo guhuza isoko ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, ikazanaba umwanya wo guha amahirwe urubyiruko rugaragaza udushya dufasha guhanga imirimo mishya.

Yagize ati “Twizera ko iyi nama igiye kuba igikoresho gikomeye kuri Afurika cyo gushakira amahirwe mashya urubyiruko rwacu ku buryo hahangwa imirimo, hanahangwe udushya mu gukora porogaramu nshya zafasha Afurika ndetse na serivisi, bitagenewe Afurika gusa ahubwo bizanifashishwa hanze yayo.”

Touré kandi yagaragaje ko Transform Africa 2017 yabaye amahirwe akomeye ku iterambere ry’ikoranabuhanga n’ishoramari muri Afurika.

Ati “Hari ishoramari ryakorewe aha, hari n’indi mishinga y’ishoramari yakomeje kuganirwaho nyuma y’inama. Ibindi bihugu nka Togo, Tchad na Kenya byabonye abashoramari benshi kubera umubano baremye ubwo bari baje mu nama, nko muri iki cyumba umunsi umwe twahasinye ishoramari rya miliyoni 50 z’amadolari ubwo inama yabaga.”

Inama transform Afurika iheruka yize byumwihariko ku mbogamizi zikoreshwa rya SIM Card zitandukanye igihe umuturage avuye mu gihugu yerekeza mu kindi bikabanza byamusaba kugura indi yo muri icyo gihugu, hemezwa ko hagiye kubaho  guhuza uburyo bw’imironko y’itumanaho SIM Card imwe ikaba ishobora gukoreshwa aho waba uri hose muri Afurika.

Ibi umuyobozi mukuru wa Smart Afurika Dr Hamadoun akaba yahamije ko hari ibihugu bimwe na bimwe bimaze kubigeraho igisigaye akaba ari ukubishishikariza n’ibindi bikibiteganya kubyihutisha.

Ati “Vuba aha tuzagenzura niba bikorwa neza ndetse niba igiciro kibereye nk’abandi baturage b’imbere mu gihugu, niba ugiye mu kindi gihugu uhamagare aho waturutse nk’umwenegihugu, ubone amakuru nkuko wayabonaga uri mu gihugu cyawe, ni iby’ingenzi ku bucuruzi hagati y’abanyafurika.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, yavuze ko Transform Africa 2018 izaba umwanya mwiza ku bihugu bya Afurika wo gusangira ibitekerezo no kureba uburyo ibibazo bihari byakemurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inama ya Transform Africa 2018 ifite umwihariko wo kuzabanzirizwa n’inama mpuzamahanga ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika izaba tariki 8 Gicurasi 2018, hakazaba kandi inama ya Komisiyo y’umurongo mugari wa internet (Broadband Commission) iyobowe na Perezida Paul Kagame izaba ku matariki ya 7 na 8 Gicurasi 2018 zose zikazabera i Kigali.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger