AmakuruImyidagaduro

Imyiteguro y’igitaramo cya Charly na Nina igeze kuri 85%, dore aho wasanga amatike

Charly na Nina bari gutegura igitaramo cyo kumurika Album yabo bise “Imbaraga”, ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali kuya 1 ukuboza 2017.

Muyoboke Alex, umujyanama w’itsinda rigizwe naba bakobwa babiri Charly na Nina, arahamyako imyiteguro isa niyarangiye kare ku bijyanye n’imigendekere y’igitaramo ahubwo ubu ikirimbanyije n’ugutegura ibyo bazereka abantu bazitabira igitaramo.

Ushaka kugura itike yo kwinjira mu gitaramo yaca kuri Jumia Food,  kubatuye hafi y’ i Kigali bayabariza  mu isoko rya Nakumatt, Kugeza ubu amatike yamaze kugera hanze ni iy’ibihumbi bitanu (5000frw), 10.000frw cyangwa 15.000frw. . Muyoboke Alex yatangajeko  ko bahisemo kugurisha aya matike mbere kugira ngo birinde ko hazaba akavuyo ku bantu bazayashaka ku munota wa nyuma.

Igitaramo cya Charly na Nina cyo kumurika Album yabo nshya bise ‘Imbaraga’ kizaba tariki 1 Ukuboza 2017 muri Camp Kigali. Kizagaragaramo abandi bahanzi nka  Juliana Kanyomozi, Geosteady, Big Farious, Dj pius, Yvan Buravan, Andy Bumuntu ,  Sintex.

Iki gitaramo kizagaragaramo ba nyampinga bagiye batandukanye nk’ Isimbi Fanique (Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2017),Ingabire Habibah,Miss Latifah (Miss Photogenic UR Huye Campus 2017).Miss Ruzindana Liliane (Miss University Uganda na Miss Makerere University), Miss Ritha Rick Mutoni (Igisonga cya kabiri muri Miss Uganda 2017), Fiona Doreen (uyu yahatanye muri Miss Rwanda 2017)Miss Shimwa Guelda (Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2017),Miss Pamela Umutesi (Uyu wahatanye muri Miss Rwanda 2017).

Mariya Yohana azaba ahari

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger