AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Imyambaro migufi, intandaro ya ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Transparancy International-Rwanda, bwerekanye ko imyambaro migufi yambarwa n’ab’igitsina gore, iri ku isonga mu gutuma ruswa ishingiye ku gitsina yiyongera mu itangwa ry’akazi, mu bigo bimwe na bimwe bya leta.

Nkuko byatangajwe n’ubwo bushakashatsi, ngo imyambarire igaragaza ibice bimwe na bimwe by’ibanga ku bagore n’abakobwa, ngo ni kimwe mu bikurura irari ku bagabo, bikaba byatuma habaho ruswa ishingiye ku gitsina.

Iyi ruswa nubwo igoranye kuyitahura bitewe nuko itangirwa mu bwihisho, kandi ku bwumvikane bw’uyitanga n’uyihabwa, ariko yaratahuwe ndetse bigaragara ko yafashe intera ndende mu itangwa ry’akazi mu bigo bimwe na bimwe bya leta. Aha birumvikana ko bitoroshye kuyirwanya, ariko birashoboka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger