Amakuru ashushyeImyidagaduro

Impamvu yatumye The Ben ataririmba indirimbo ze gusa mu gitaramo cyo Kwita izina Gala

Umuhanzi uri mu bakomeye mu Rwanda Mugisha Benjamin[The Ben], yaririmbye mu gitaramo cyo kwita Izina Gala Dinner. Ni igitaramo cyari cyiganjemo abo mu kigero cy’imyaka y’abakuze , bamwe mu bitabiriye bari bishimye gusa abandi bibaza impamvu The Ben ataririmbye indirimbo ze gusa ahubwo  akavangamo n’izabandi bahanzi bakunzwe mu myaka yo hambere.

Iki gitaramo  cyabereye mu nyubako ya Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2017, kwinjira ku muntu umwe byashyizwe kuri $120, mu gihe abasohokanye ari 10 bishyuraga $1000. Benshi bacyumva uburyo iki gitaramo cyo Kwita Izina Gala Dinner cyari gihenze biyumvishaga ko gishobora kubura abakitabira, gusa siko byagenze kuko aho cyabereye hari hakubise huzuye.

Iki gitaramo The Ben yafatanije n’abana bakunze kwifashishwa mu bitaramo bitandukanye hano mu Rwanda,  bize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, cyari igitaramo kinogeye ijisho kubera ubuhanga n’umuziki unogeye amatwi byagaragayemo.

The Ben yaririmbye indirimbo zitandukanye ziganjemo ize zakunzwe ndetse n’izabandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, zimwe mu ndirimbo zitari ize yaririmbye harimo iza Ben Ngabo Kipeti ndetse n’izo hanze zirimo n’iya Steve Wonder wakunzwe mu bihe byo hambere.

The Ben nyuma y’iki gitaramo yatangaje ko impamvu yatumye aririmba indirimbo zirimo iz’abandi bahanzi bakunzwe bo hambere ari uko cyari cyirimo bamwe mu bakuze batari kwisanga cyane mu bihangano bye.

Ati”Abenshi mu bitabiriye ni abantu bakurikiranye umuziki kera, wenda bakaba bataragiye bagira amahirwe yo kumenya indirimbo zigezweho ubu, ubaririmbira izawe kuko wenda uziko 95% baba bazizi hanyuma ukaza kunyuzamo ugashyiramo n’izakanyujijeho uziko bazi 100% kugira ngo bizihirwe.”

Yongeye ati “Nicyo kintu twakoze kugira ngo tubanezeze ikindi twashakaga ni uguha agaciro umuziki w’ abatubanjirije, no kwerekana ko ibyo bakoze tubizirikana, izi n’idirimbo twaririmbye kugira ngo twerekane ko tuzirikana umuziki gakondo ikindi kugira twiyegereze abantu bari bitabiriye bari biganjemo abakuze.”

The Ben yavuze ko yishimiye mu buryo bukomeye uko abantu bizihiwe n’umuziki utandukanye yabacurangiye, Iki gitaramo cyasojwe mu masaha ya saa tanu z’ijoro ndetse hanakusanywa amafaranga yo gushyigikira ibikorwa byo kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse n’ibindi bikorwa by’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) cyanateguye iki gitaramo.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye

The Ben yageze mu Rwanda  kuwa 17 Kanama 2017 avuye muri Amerika aho asigaye aba ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika, kugeza ubu afite igihe kinini azamara mu Rwanda kubera ko nyuma y’iki gitaramo cya Gala Dinner hari ibindi azitabira mu duce dutandukanye mu Rwanda.

Hari hakubise huzuye

Abayoboye iki gitaramo

Amafoto:Kigalitoday

Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger