AmakuruPolitiki

Impamvu Perezida Magufuli yumviriza Telefone z’Abaminisitiri

Kuwa Kane taliki 11 Mutarama 2019, nibwo Perezida wa Tanzania Joseph Pombe Magufuli yahishuye ko yumviriza ibiganiro Abaminisitiri b’iki gihugu bagirana kuri Telefone zabo.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo kurahiza bamwe mu bayobozi bagize Kabine, abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru wabereye mu Mujyi wa Dar Es-Salaam.

Perezida Magufuli yatangaje ko aba ba minisitiri basabwa kunoza uburyo bakorana anagaragaza ko rimwe na rimwe bituma hari imyanya ahindura bitewe n’uko yumva byifashe.

The Citizen yatangaje ko Magufuli yagaragaje ko kumviriza Telefone z’aba bayobozi bituma abona uburyo abagenera imyanya mu butegetsi bitewe n’umwuka uri hagati yabo.

Yanavuze ko kandi iyimurwa rya Dr Zainab Chaula muri Minisiteri y’Ubuzima nk’Umunyamabanga uhoraho byatewe n’uko yumvise ibiganiro yagiranye kuri telefoni na Minisitiri w’Ubuzima, Ummy Mwalimu.

Dr Zainabu Chaula yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri

Tanzaniya.

Yagize ati “ Ubwo nakurikiranaga ikiganiro  kuri telefoni hagati ya Minisitiri w’ubuzima na Dr Chakula, nabonyeko bafitanye umubano utari mwiza mu mikoranire. Kugira ngo mposhe iki kibazo, nahisemo kubashyira muri minisiteri imwe.”

Uyu mukuru w’Igihugu yihanangirije abatowe ko hari abijujutira ibyemezo bya Leta ye, avuga ko bigomba guhagarara.

Dr Magufuli yavuze ko  kuri  urutonde rw’abantu akurikiranira hafi harimo n’abo mu karere atatangaje amazina ashinja ko bagira uruhare mu guteza umwuka mubi mu bakozi ba Leta.

Prezida Pombe Magufuli yahishuye ko yumviriza Abaminisitiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger