Imikino

Impamvu Muhire Kevin yigumuye kuri Rayon Sports

Muhire Kevin warangije amasezerano y’imyaka ibiri yari afite muri Rayon Sports akomeje kwibazwaho nyuma yo kwanga kwitabira imyitozo kandi  Rayon Sports yemeza ko yamwongereye amaserano.

Kuwa 14 Kamena 2017 Rayon Sports nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Muhire Kevin andi masezerano y’imyaka ibiri.

Icyo gihe umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko uyu musore yamaze kuba umwe mu bakinnyi bongerewe amasezerano.

Igitangaje kuri ubu n’uko uyu musore wahawe miliyoni 4.5 , yigumuye akaba atitabira imyitozo nk’abandi bakinnyi ndetse akaba avuga hari ibibazo bikiri hagati ye na Rayon Sports ndetse na Academy y’i Gikondo yakuriyemo ari nayo ikimufite mu nshingano.

Muhire Kevin w’imyaka 18 yakinnye muri  Academy y’i Gikondo aza  kuyivamo yerekeza mu Isonga Fc, iyi kipe nayo aza kuyivamo yerekeza muri Rayon Sports.

Ubundi avuga impamvu nyayo ituma atitabira imyitozo ya Rayon Sports n’uko hari amasezerano agomba kubahirizwa hagati y’iyi kipe na Academy uyu musore yakuriyemo, abajijwe ibijyanye n’amafaranga yahawe ajya gusinya amasezerano mashya na Rayon yatangaje ko yayahawe akayafata nk’inguzanyo ndetse akaba ateganya kuyishyura vuga aha.

Aya masezerano avuga ko umukinnyi wese wazamukiye muri Academy ya Gikondo utaruzuzuza imyaka 23 aba agomba guhindura ikipe no kongererwa amasezerano  habaye ubwumvikane hagati y’iyi Academy niyo kipe ishaka uyu mukinnyi.

Muhire Kevin wasinyishijwe nta bwumvikane bwabaye hagati ye n’ikipe ya Rayon Sports
Twitter
WhatsApp
FbMessenger