Urukundo

Impamvu abagore bamwe bakimara kubyara bahita babyibuha cyane

Benshi mu bagore bamaze kwibaruka batangira kubyibuha bya hato na hato, ibi byose batangira kwibaza impamvu yabyo ndetse bakifuza guhita bananuka.

Hano tugiye kurebera hamwe impavu zitandukanye zituma abagore babyibuha iyo bakimara kwibaruka.

1.Kurya by hato na hato

Akenshi iyo umugore akimara kwibaruka atangira kujya akunda kurya akenshi iyo ari kugaburira umwana we cyangwa se nawe ubwe akumva ashaka kurya mu gihe akimara gusoza konsa umwana we. Akenshi ibintu nk’ibi biri mu bituma abagore babyibuha cyane iyo bakimara kwibaruka ndetse ugasanga bagize ibiro byinshi.

2.Konsa nabyo bigira uruhare mu kwiyongera k’umubyibuho

Kwita ku mwana yonswa ni kimwe mu bituma nyina atangira kugira umubyibuho rwo ku rwego rwo hejuru, n’ubona umubyeyi wari uzi atangiye kubyibuha cyane uzamenye ko imwe mu mpamvu ziri kubitera ari ukuba ari mu bihe byo konsa.

3.Kudakora Siporo

Kudakora siporo ni kimwe mu bituma umugore wamaze kwibaruka umwana atangira kugira ibiro byinshi akabyibuha ku rwego rwo hejuru.

4.Umunaniro[stress]

Kugira umunaniro n’ubwo bamwe bajya bibwira ko binanura burya nabyo biri mu bituma umubyeyi abyibuha. Umunaniro ashobora kuwugira kubera kubangamirwa no konsa no kuba atari amenyereye kwita ku mwana ukimara kuvuka.

5.Kuryama cyane

Burya iyo umugore akimara kwibaruka hari igihe amara iminsi ari mu kiruhuko cy’uko yibarutse, iki kiruhuko rero ashobora kukimara iminsi myinshi yibereye mu buriri ndetse agakunda kuryama cyane kuruta kuba yakora ibindi bintu bitandukanye.

6.Ibyishimo

Haruguru twigeze kubabwira ko hari igihe umuntu ukimara kubyara agira stress, gusa siko bose bazigira kuko usanga hari abamara kwibaruka umunezero ukaba ndetse bakumva bameze nk’abageze mu ijuru rito. Abantu nk’aba rero usanga bagira umubyibuho baterwa n’uyu munezero baba bahorana umunsi ku munsi.

Inama abagore bagirwa na bamwe mu nzobere mu buzvuzi ni ukujya bamara kubyara bagahangana na bimwe mubyo twavuze haruguru ibyo guhashya bakabihashya ndetse n’ibyo bakwiye gukora kugira ngo bagume ku mubyibuho bifuza bakagikora nta kabuza kugira bakomeze kubaho mu buzima bishimiye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger