AmakuruImyidagaduro

Imodoka ya miliyoni 44 Miss Umunyana Shanitah yatsindiye ntiyemewe mu Rwanda

Imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya yahembwe Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 yashyizwe ku isoko mu gihe bateganya kumufasha gushaka indi ihwanyije agaciro n’iya mbere yari yemerewe.

Ubuyobozi bwa Miss East Africa bwari bwatangaje ko umukobwa uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ugirije wa Miss East Africa , Miss Jolly Mutesi yatangaje ko iyi modoka igiye gushyirwa ku isoko.

Jolly avuga ko imodoka igiye kugurishwa hagashakwa ijyanye n’imihada yo mu Rwanda.

Yagize ati “Mu by’ukuri imodoka twaguze twasanze iri mu zitwarirwa ibumoso zitemewe ku isoko ry’u Rwanda. Kuri ubu rero twahisemo kuyishyira ku isoko ikagurishwa, amafaranga azavamo akaba ari yo azahabwa uyu mukobwa bagafatanya gushaka indi”

Miss Jolly, yakomeje avuga ko bakomeje gushaka umukiliya w’iyi modoka kuko bayiguze mbere batazi igihugu kizaturukamo uzegukana ikamba.

Mu gihe iyi modoka yashyizwe ku isoko yaba itaguzwe amafaranga angana n’igihembo cya Umunyana Shanitah, Jolly Mutesi yavuze ko bazakora ibishoboka byose bakamuha igihembo gifite agaciro bamwemereye.

Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021, yambitswe ikamba ryo kuba Nyampinga w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukuboza 2021.

Muri ibi birori byabereye muri Tanzania, Umunyana yatsinze nyuma yo guhigika abandi bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger