AmakuruAmakuru ashushye

Imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe nu w’Ubumwe bw’Uburayi igiye guhurira mu Rwanda

I Kigali mu Rwanda hagiye kubera Inama ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umurango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Iyi nama yiswe  “AU-EU ministerial Meeting”  iteganyijwe ku wa 25 na 26 Ukwakira 2021.

Aya makuru amenyekanye yemejwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine,  akaba yabitangaje ubwo yari yatumiwe mu mwiherero w’umunsi umwe wahuriyemo abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi.

Uyu mwiherero yari yawutumiwemo ngo agaragaze ishusho y’umubano w’u Rwanda mu Karere n’Isi muri rusange.

Ubwo yagezaga ijambo kubari muri uyu mwiherero yagize ati “Ku wa 26 Ukwakira tuzakira AU-EU Ministerial Meeting. Ni Inama izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe bose n’ab’ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi bose.

Yavuze ko iyi nama izamara iminsi ibiri ikabera muri Kigali Convention Centre, haganirwa ku butwererane hagati ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Wunze Ubumwe bw’u Burayi.

Iyo Nama yagombaga kuba muri Gicurasi 2020 irasubikwa kubera COVID-19 nk’uko byagenze no kuri CHOGM yari guhuriramo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Common Wealth muri Kamena uwo mwaka

Twabibutsa ko  CHOGM twari tugarutseho haruguru kugeza ubu hari gushakishwa Andi mataliki yaberaho I Kigali mu Rwanda nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger