AmakuruAmakuru ashushyeMu mashushoUtuntu Nutundi

Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba ko uburaya butafatwa nk’icyaha mu Rwanda

Mu Rwanda, uburaya bufatwa nk’icyaha, ndetse kugeza ubu ababukora nta mahwemo bafite, kuko iteka baba bikanga ko bafatwa bagahanwa hakurikijwe amategeko mpanabyaha mu Rwanda.

Mu nkuru dukesha IGIHE, iravuga ko igitangazamakuru The East African giherutse gutangaza ko Imwe mu miryango itegamiye kuri leta isaba ko abakora uburaya nabo bakwiye kwemererwa n’amategeko kubikora kuko ngo byabafasha kwitabwaho mu mbogamizi bagirira muri uyu mwuga ugayitse mu Rwanda.

James Butare, umuyobozi ushinzwe porogaramu muri ActionAid International Rwanda,  avuga ko kwemera uburaya mu mategeko byafasha ababukora koroherwa mu mbogamizi bahura nazo, Yayize ati “Bacirwa urubanza n’abaturage batanabanje kumva impamvu bakora ibyo bintu. Bahura n’ikibazo ku bitaro bitandukanye cyangwa se no mu mibereho yabo ya buri munsi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Health Development Initiative-Rwanda (HDI) , Dr. Aflodis Kagaba, na we yagize ati “Uburaya niburamuka bukuwe mu bihano mpanabyaha, ababukora benshi bazigaragaza basabe ubuvuzi. Iyo yaba ari intambwe nziza itewe mu guhangana n’icyorezo cya Sida kubera ko 40% by’abakora uburaya babana n’iyo virusi.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger