AmakuruPolitiki

Imibare y’abahitanwe n’umutingito muri Türkiye na Syria ikomeje gutumbagira

Imibare y’abahitanywe n’umutingito ukomeye wibasiye ibihugu bya Türkiye na Syria ikomeje kwiyongera buri munsi

Kugeza ubu abamaze guhitanwa n’uyu mutingito bamazae kurenga ibihumbi 21,500. Muri bo ibihumbi 18,342 ni abo muri Türkiye mu gihe abarenga 3,350 ari abo muri Syria.

Uyu mutingito wabaye mu gitondo cyo kuwa Mbere,tariki ya 06 Gashyantare 2023 usenya bikomeye Umujyi wa Kahramanmaras muri Türkiye.

Abatabazi bo mu ishirahamwe ry’ubutabazi rya Syria, Casques blancs/White Helmets, basanzwe bamenyereye gutabara abantu baguweko n’ibikuta byaenyutse bitewe n’intambara yo muri Syria mu myaka isaga icumi , bakomeje gufasha agace ka Jindayris.

Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje harebwa niba haba hari abakiri munsi y’inkuta z’amazu. Gusa ibi bikorwa byakomwe mu nkokora n’ubukonje bukabije bwibasiye ibi bice.

Ibihugu bikomeye birimo Amerika n’abagiraneza bakomeje gutanga imfashanyo zo gufasha abagizweho ingaruka n’uyu mutingito muri ibi bihugu byombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger