AmakuruUtuntu Nutundi

Imbwa ikurikiranyweho gushuka ngenzi yayo ikayisambanyiriza ku karubanda

Imbwa yitwa KUDO ikurikiranyweho icyaha cyo gusambanya indi mbwa ngenzi yayo ku karubanda ibi bikaba nikomeje kuyishyira mu kaga gakomeye nk’uko amakuru yatangajwe abyemeza.

Iyi mbwa isanzwe iba mu rugo, ngo yashutse ngenzi yayo ituma icika abo mu rugo ijya kuyireba bikimara gucakirana ihita iyisambanya.

Ikinyamakuru cyo muri Lithuania dukesha iyi nkuru, cyanditse ko ubwo iyi mbwa yasambanywaga na ngenzi yayo yayishutse, yakoresheje ijwi ryo gutabaza nyirabuja witwa Scovia Luthenbel kugira amenye akaga yahuye nako.

Uyu akibyumva yahise yihutira gutabara niko kwitabaza inzego zishinzwe imutekano zihita ziyita muri yombi aho igomba kuryozwa icyaha ikurikiranyweho mu give cyaba kiramutse kiyihamye.

Bamwe mu batangabuhamya bumvise urusaku, bavuga ko KUDO aho ifungiye iri kurebana amasoni ku buryo nta washidikanya ko iki cyaha cyamaze kuyihama ndetse nayo ntahakaniro ifite.

Mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa, haravugwa ko ishobora guhita ijyanwa my nkiko igahanirwa amarorerwa yakoze yo gushika ngenzi yayo ikayisambanyiriza ku karubanda.

Sebuja wa KUDO avuga ko hakwiye kubaho koroherana hagati ye na Scovia bakababarira KUDO ikongera igasubizwa mu rugo bakayigira inama yo kutazabisubira ukundi.

Ni mu gihe abandi, ibi batabyikoza ku byumva kuko bavuga ko izi zishobora kuba ari ingaruka zo kuba barayitoje nabi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger