AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ilhan Omar uri mu bagize inteko ya Amerika yamaganye umwanzuro usaba ko Paul Rusesabagina arekurwa

Ilhan Omar, uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye umwanzuro wa mugenzi we, Joaquin Castro, wasabaga ko u Rwanda rushyirwa ku gitutu kugira ngo rurekure Paul Rusesabagina.

Ntabwo bisanzwe ko muri Amerika cyangwa mu Burayi, humvikana umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko udasaba ko Paul Rusesabagina arekurwa n’ubutabera bw’u Rwanda cyane ko bushinjwa guhonyora uburenganzira bwe.

Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, amahanga yanjamye u Rwanda arushinja guhonyora uburenganzira bwe, ko rwamushimuse, ndetse ko ibyaha ashinjwa bidafite ishingiro ahubwo ko ari “intwari” biturutse kuri filimi yamushimagije ya Hotel Rwanda.

Ilhan Omar wanyuranyije imvugo n’abandi benshi bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ni umugore w’imyaka 39 uhagarariye Minnesota. Yavukiye muri Somalia gusa yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri muto ubwo umuryango we wahabonaga ubuhunzi mu 1995.

Yagize ati “Ndashaka gushimira Castro ku mushinga w’itegeko yazanye, ndifuza kumenya ko twumvikana ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa na Leta y’u Rwanda biremereye. Nubwo mpa agaciro raporo zigaragaza impungenge ku buryo yafashwe n’uburyo yaburanishijwe, uyu mugabo ashinjwa ibyaha by’iterabwoba, yaraburanishijwe kandi ahamwa n’ibyaha.”

Yakomeje ati “Nubwo numva ibyifuzo byo kumurekura ku bw’impamvu z’ubugiraneza, ntabwo mbishyigikiye. Nta kintu gishobora kumubuza gukomeza gushyigikira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba mu gihe yaba arekuwe. Ndabyumva neza ko iki kibazo kigoye, gusa ndashimira ubuvugizi bwakozwe na Castro ariko ntabwo nemeranya n’uyu mwanzuro.”

Ntibyari bisanzwe kumva umwe mu bagize Inteko ya Amerika avuga amagambo nk’aya. Mu bihe bishize ahubwo basabiraga u Rwanda ibihano, intero iharawe cyane mu Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu Bubiligi n’u Bwongereza.

Nko mu Ugushyingo umwaka ushize, Inteko Ishinga Amategeko ya EU yasabye Leta y’u Rwanda kurekura no kohereza Paul Rusesabagina mu Bubiligi.

Mbere y’aho gato Abadepite bo mu Bwongereza bari basabiye abayobozi batandukanye bo mu Rwanda ibihano barimo uwahoze ari Minisititi w’Ubutabera, Busingye Johnston n’Umuyobozi Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot.

Umwanzuro Ilhan Omar yamaganye wari watanzweho igitekerezo na mugenzi we witwa Joaquin Castro. Asanzwe ari umuntu utavuga neza u Rwanda, ndetse mu minsi yashize yumvikanye ashimangira ko azakora ibishoboka byose Paul Rusesabagina akarekurwa.

Icyo gihe yavuze ko ibiro bye biri gukorana n’umuryango wa Rusesabagina kugira ngo abe yarekurwa. Yanashinje u Rwanda ko rwinjiriye telefoni y’umukobwa wa Rusesabagina hakoreshejwe porogaramu ya Pegasus.

Icyo gihe amagambo ye yamaganiwe kure n’Abanyarwanda cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamugaragariza ko nta bushobozi afite bwo kuba yafunguza umuntu ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda.

SRC:Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger