AmakuruImikino

Ikizungerezi kirashinja Cristiano Ronaldo kugisambanyiriza mu mwiherero w’ikipe ya Portugal

Rutahizamu CRistiano Ronaldo yahakanye n’uburakari bwinshi amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Portugal iwabo ko yasambanye n’ icyamamare cyo muri Venezuela muri Hoteli yari icumbitsemo ikipe.

Icyamamare mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga cyo muri Venezuela kizwi nka “Georgilaya” yashinje uyu mukinnyi wa Al Nassr kumwoherereza ubutumwa amutumira mu cyumba nyuma yo kwifotoza n’abakinnyi.

Uyu yanditse kuri Instagram:”Maze gusoma ubutumwa,nahise ntekereza ko ngiye hariya,twaganira,tukamenyekana cyane,wenda nkanabona amafoto.

Ntabwo nigeze mbitekereza ko muri uwo mwanya,twakorana imibonano mpuzabitsina.Ukuri nuko byabaye.

Icyakora njye narabyemeye ariko ku rundi ruhande numvise narayobejwe n’ubwamamare n’imbaraga bya Cristiano Ronaldo.”

Ayo makuru yamaganwe na Cristiano Ronaldo,umubyeyi w’abana batanu w’imyaka itanu,yahakanye ayo makuru ku munsi w’ejo yakwirakwijwe mu kinyamakuru Correio da Manhã y’iwabo muri Portugal.

Umuvugizi wa Ronaldo yagize ati “Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa bigamije guharabika.”

Georgilaya yavuze ko uku kuryamana kwabaye kuwa 25 Werurwe 2022 ubwo uyu kapiteni wa Portugal bashakaga itike y’igikombe cy’isi giheruka muri Qatar.

Uyu mugore yavuze ko ashobora gutandukana n’umugabo we nyuma y’uko bimenyekanye ko yaciye inyuma umugabo we agasambana na Ronaldo.

Kizigenza Ronaldo ngo yasambanye n’uyu mugore muri Hoteli y’Abasuwisi yitwa Solverde hotel muri Vila Nova de Gaia, mu majyaruguru ya Portugal.

Uyu mugore yavuze ko yasambaniye na Ronaldo mu cyumba 312 ariko ngo nubwo yabishakaga ariko nyuma yumva yarakoreshejwe.

Uyu yavuze ko adakeneye kumenyekana mu kuvuga ibi ndetse ko nta’n’amafaranga akeneye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger