AmakuruAmakuru ashushye

Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye guhagarika imitima yAbanyarwanda n’Abanyecongo (Amafoto)

Ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, ikirunga cya Nyiragongo cyarutse kugeza ubu abaturage bo mu bhugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane abatuye mu Karera ka Rubavu n’Umujyi wa Goma bakaba bahangayitse bikomeye.

Nyiragongo yaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002 kigahitana ubuzima bwa benshi ndetse abatuye mu mujyi wa Goma bagahunga abandi bagahomba bikabije imitungo yabo yatikiriye Kuri iryo ruka.

Nk’uko amakuruabitangaza,abantu benshi batuye mu mujyi wa Goma batangiye gukwira imishwaro kubera amahindure [igikoma] ari kuva muri iki kirunga ndetse Ikirere cyabaye umutuku muri iki gice cy’Uburengerazuba bw’u Rwanda nk’uko bigaragara mu mashusho n’amafoto.

Abaturage benshi yaba ab’i Goma nabo mu mujyi wa Rubavu basohotse hanze kubera ubwoba nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Habyarimana Girbert umuyobozi was Karere ka Rubavu yavuze ko hari abaturage bo muri DRC bamaze kwinjira mu Rwanda bahunga ibyago byaturuka Ku iruka rya Nyiragongo.Yakomeje ahumuriza abaturage b’i Rubavu abashishikariza gutuza bakizera ko bafite umutekano usesuye.

Inzego z’umutekano zo mu Rwanda zamaze kwitegura gufasha abaturage bariguhunga binjira mu Rwanda. .

Bamwe mu baturage bazi neza iibyago iki kirunga cyabateje ubwo giheruka kuruka muri 2002,baravuga ko bashaka kujya kure yacyo kuko uretse ibi bikoma gisuka hanze,hakurikiraho imitingito ikomeye yangiza byinshi.

Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

Reuters ivuga o ubwo iki kirunga cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe cyahitanye abantu 250 abandi 120,000 bata ingo zabo kubera ko igikoma cyatembye kigana i Goma, cyangiza ibikorwa remezo byinshi birimo inzu n’imihanda, mu gihe ibikoma byacyo byanagiye mu Kiyaga cya Kivu.

Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.

Amakuru aravuga ko iki kirunga nikiruka kirashyira ubuzima bw’abaturage barenga miliyoni 2 mu kaga ndetse benshi barata ibyabo bagahungira kure.

Umujyi wa Goma wegereye iki kirunga,uri mu mijyi myiza cyane ya RDC ndetse ikorerwamo ubucuruza hagati y’u Rwanda na RDC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger