AmakuruImikino

Ikipe yo mu Burundi yanze gukina na Rayon Sports umukino wa gicuti

Le Messager Ngozi y’i Burundi, yahakaniye Rayon Sports, ku busabe bwo gukina umukino wa gicuti, Rayon yari yifuje ko wakinwa kuya 26 Werurwe 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe yandikiye Rayon Sports iyibwira ko kubera amarushanwa arimo shampiyona n’Igikompe cy’Umukuru w’Igihugu,Les Messager Ngozi,itaboneka kuri uyu mukino wa gicuti.

Icyakora iyi kipe yo mu Burundi yavuze ko yishimiye iki cyifuzo cya Rayon Sports cyo kubasaba umukino wa gicuti wari ugamije gutsura umubano hagati y’amakipe yombi.

Kuwa Mbere, tariki ya 7 Werurwe, ni bwo Rayon Sports yandikiye iyi kipe yo mu Burundi iyisaba gukina na yo umukino wa gicuti.

Yavuze ko yifuza ko wabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 26 Werurwe, saa Cyenda.

Rayon Sports yasabye uyu mukino wa gicuti kuko nyuma yo gukina na Kiyovu Sports uyu munsi tariki ya 19 Werurwe 2022, amakipe azafata ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga ku makipe y’ibihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger