Ikipe ya Etincelles FC yabonye umuterankunga

Sosiyete yimikino y’amahirwe , Feza Bet, yasinyanye amasezerano y’imyaka ine na Etincelles FC ibarizwa mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba.

Aya masezerano azatangirana na shampiyona y’umwaka wa 2017/2018, agomba gutangira muri Nzeri uyu mwaka, aya masezerano agaragaza ko buri mwaka ikipe ya Etincelles Fc izajya ihabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda azajya yiyongeraho miliyoni imwe buri mwaka.

Iki kikaba ari igisubizo kuri iyi kipe yagiye itakaza abakinnyi bakomeye  yagiye izamura kubera ubukene no guhora mu bibazo by’amafaranga.

Nsabimana Mvano Etienne, usanzwe ari umuyobozi wa Etincelles FC yavuze ko iyi ari  intambwe ikomeye kuri iyi kipe izaziba   icyuho kirimo gukemura ikibazo cy’agahimbazamushyi gahabwa abakinnyi.

Ati”Uyu muterankunga aje kudufasha byinshi kuko Akarere ka Rubavu kagenera ikipe ye Etincelles miliyoni 80 mu gihe tuba dukeneye miliyoni 132. Kugira ngo aya mafaranga aboneke twashakishaga mu bakunzi ba Etincelles n’amafaranga dukura ku bibuga ngo tubashe kubona ingengo y’imari yuzuye.”

Umuyobozi wa Sosiyete ya Feza Bet, Safari Kizito, yavuze ko iyi nkunga izajya yiyongera bitewe n’uko iyi kipe yitwaye, yavuze ko Niza mu makipe atanu ya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda hari miliyoni eshanu zizajya ziyongeraho, yatwara  igikombe cy’Amahoro hakaba  miliyoni eshanu ziziyongeraho ndetse yanajya  mu matsinda ya CAF na bwo hakiyongera izindi miliyoni eshanu.

Iyi kipe ya Etincelles Fc ibonye umuterankunga, muri Shampiyona ishize ya 2016-2017 yari yaje ku mwanya wa 07 ifite amanota 40. Ndetse n’umukinnyi wayo Kamabale Salita Gentil yaje ku mwanya wa 4 mu bakinnyi bitwaye neza bagatsinda ibitego byinshi dore ko yasoje afite ibitego 14 arushwa ibitego bitanu na Usengimana Danny wari uyoboye urutonde.

 

Comments

comments