AmakuruImikino

Ikipe ya Chelsea yeretse umuryango uwari umutoza wayo Thomas Tuchel

Ikipe ya Chelsea yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru Thomas Tuchel,kubera umusaruro mubi washimangiwe no gutsindwa na Dynamo Zagreb mu ijoro ryakeye igitego 1-0.

Nyuma yo gutsindirwa muri Croatia,byiyongera ku gutsindwa na Southampton na Leeds muri shampiyona, Tuchel watwaye Champions League, Super Cup na Club World Cup yirukanwe.

Nyiri Chelsea,Todd Boehly ntiyatekereje kabiri mu kwirukana uyu mutoza w’Umudage kuko nyuma y’imikino irindwi gusa muri uyu mwaka w’imikino,yahisemo kumwirukana.

Boehly yirukanye umutoza wa mbere nyuma y’iminsi 100 ku buyobozi kuva asimbuye Roman Abramovich.

Chelsea iri ku mwanya wa gatandatu muri Premier League kandi yatangiye nabi muri Champions League,aho yatsinzwe igitego 1-0 na Dynamo Zagreb yo muri Croatia, mu mukino we wa 100 yatozaga.

Mu itangazo Chelsea yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu yagize iti “Mu izina rya buri wese muri Chelsea FC, Iyi kipe irashaka gushimira Thomas n’abakozi be ku bw’imbaraga zabo zose mu gihe bamaranye n’Ikipe.

Thomas azahora afite umwanya mu mateka ya Chelsea nyuma yo gutwara igikombe cya Champions League, Igikombe cya Super Cup n’Igikombe cy’isi cy’amakipe mu gihe cye hano.

Mu gihe itsinda rishya rya ba nyiri ikipe ryujuje iminsi 100 kuva riyaata ikipe, kandi mu gihe rikomeje akazi karyo ko guteza iyi kipe imbere, ba nyirayo bashya bemeje ko aricyo gihe gikwiye cyo gukora izi mpinduka.

Itsinda ry’abatoza ba Chelsea niryo rirayobora iyi kipe mu myitozo no gutegura imikino yacu iri imbere mu gihe iyi kipe iri gushaka byihutirwa umutoza mushya.

Nta yandi magambo azatangazwa kugeza hashyizweho umutoza mukuru mushya.

Tuchel abaye umutoza wa kabiri usezerewe muri Preimer League nyuma ya Scott Parker watozaga Bournemouth.

Ikinyamakuru Telegraph kivuga ko umubano wa Tuchel n’abakinnyi bamwe na bamwe wari ’wifashe nabi’ ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo yamenyeshejwe ko yirukanwe. Anthony Barry niwe ugiye kuba umutoza wa mbere kugeza umushya ahageze.

Tuchel yageze kuri Stamford Bridge mu 2021 asimbuye Frank Lampard maze akora ibitangaza atwara igikombe cya Champions League mu mezi atandatu.

Muri shampiyona iheruka Chelsea yageze ku mikino ya nyuma mu bikombe bya Carabao na FA Cup, gusa itsindwa na Liverpool inshuro zombi. Barangije kandi ku mwanya wa gatatu muri Premier League.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger