Ikiganiro n’umubyeyi wa Umuhire Rebecca wifuza kuba Miss Rwanda 2018

Umuhire Rebecca afite ibiro 55 , uburebure bwa metero ya  1.70, uyu arashaka kuba Miss Rwanda 2018 dore ko yanatsinze amajonjora y’ibanze ubwo abafite gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda mu nshingano zabo bashakaga abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018.

Mbere gato y’uko uyu mukobwa ahabwa agapapuro kanditseho Pass nk’ikimenyetso cy’uko atsinze amajonjora y’ibanze , twegereye umubyeyi we wari wamuherekeje ngo arebe uko birangeda maze adutangariza ko ashigikiye uyu mukobwa we dore ko yari yamufashije urugendo kuva i Kigali kugera i Huye.

Uyu mubyeyi yitwa Rudakebuka Jean Berchmans yatangiye atubwira ko ibi bikorwa bya Miss Rwanda abizi cyane kandi ko na kera byahozeho .Yagize ati :”Ibi bikorwa ni byiza  kuko biganisha k’umuco Nyarwanda kandi na kera byabagaho, kera habagaho abo bitaga “Abaterambabazi”, aba batoranyaga abakobwa baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu hanyuma bakaza i Bwami, bakamutaramira rimwe na rimwe hakazavamo umugore w’umwami, ibi rero si ubwa mbere bibaye kuko na kera byabagaho ikindi kandi iki gikorwa kigarura agaciro k’umwana w’umukobwa.”

Umubyeyi wa Umuhire Rebecca akomeza ahamya ko hari icyo Miss Rwanda yuyu munsi yakwigira kubyabagaho kera . Ati :” Batigiye kubyakera ntacyo baba bamaze.”

Uyu Umuhire Rebecca ni umwana ukurikira bucura kwa Rudakebuka  Jean .  Uyu mubyeyi akimara kumva ko umukobwa we azitabira aya marushanwa y’ubwiza ngo ntabwo byamutunguye. Yagize ati:” Ntabwo byantunguye byaranshimishije  kuko icya mbere ni icyizere cy’umwana yari yifitiye , rero nanjye namuhaye imbaraga.”

Ku babyeyi bumva ko iyio umwana w’umukobwa agiye muri ibi bikorwa  aba ari ukwishyira ku gasozi, yasubije agira ati:”Oya , Oya, icya mbere aya marushanwa atuma umwana akanguka mu bwenge ikimndi yiremamo icyizere kandi ni umuco w’igihugu ndetse b’inamuha imbaraga zo gukora ibintu byinshi bitandukanye byazamura igihugu.”

Umuhire Rebecca akomoka mu karere ka Muhanga aho bita mu Gitare ubu bakaba batuye mu mujyi wa Kigali ari naho yaturutse aza  i Huye mu majonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2018.

 

Comments

comments