AmakuruImikino

Ihurizo rikomeye ku mutozaw’Amavubi yitegura gucakirana na Benin

Mu gihe habura amezi atageze kuri 2 ngo Amavubi acakirane na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, abakinnyi 3 bose bakina mu bwugarizi umutoza yari asanzwe yifashisha nta n’umwe ufite ikipe.

Amavubi azakina na Benin tariki 20 Werurwe akazaba ari umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, ni mu gihe tariki ya 28 Werurwe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda.

Mu gihe habura igihe kitari kinini, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer ashobora kuba ataryama ngo asinzire kubera ko abakinnyi asanzwe yifashisha mu mutima w’ubwugarizi, nta n’umwe urimo gukina.

Carlos Alós Ferrer amenyereweho gukoresha 3-5-2. Batatu b’inyuma asanzwe akinisha ni Nirisarike Salomon, Manzi Thierry ndetse na Mutsinzi Ange Jimmy.

Aba bakinnyi uko ari 3 nta n’umwe urimo gukina cyane ko 2 muri bo bagiye kumara umwaka bicaye.

Kuva muri Kamena 2022, Nirisarike Salomon yatandukana na FC Urartu yo muri Armenia nta y’indi kipe arabona aho yiyicariye mu rugo mu Bubiligi n’umuryango.

Uyu mukinnyi yagombaga kwerekeza mu Bushinwa ariko icyorezo cya Coronavirus cyongeye kuba cyinshi muri kiriya gihugu bituma atagenda. Nyuma yabonye ikipe muri Iraq arayibenga.

Muri Gashyantare 2022, Manzi Thierry yasinyiye FAR Rabat yo muri Maroc amasezerano y’amezi 6, ayasoje iyi kipe ntiyashimye umusaruro we maze ihita imusezerera. Kuva icyo gihe nta kipe arongera kubona, binavugwa ko muri Nzeri 2022 yegereye Rayon Sports ngo abe yayerekezamo ariko ikamutera utwatsi.

Mutsinzi Ange Jimmy we ntabwo aramenya aho kwerekeza nyuma y’uko mu ntangiriro za Mutarama 2023 yasheshe amasezerano n’ikipe ye ya CD Trofense muri Portugal.

Nirisarike Salomon (24) na Manzi Thierry (uhetswe) bamaze igihe nta kipe bafite

Mutsinzi Ange Jimmy aheruka gutandukana n’ikipe ye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger