AmakuruImyidagaduro

Ihere ijisho uburanga bwa Miss Nishimwe Naomie wujuje imyaka 23(Amafoto)

Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, kuri uyu wa 5Mutarama 2022, yujuje imyaka 23 y’amavuko.

Miss Nishimwe wujuje imyaka 23 y’amavuko yavutse tariki 05 Mutarama 1999. Avuka mu muryango w’abana batanu, ni uwa gatatu. Avuka kuri nyina witwa Fanny Uwimbabazi na Se witwa Kamali Charles.

Ni umukobwa w’igara rito, inzobe icyeye, imisatsi miremire y’umwimerere w’inseko icyeye iherekejwe n’ishinya y’umukara n’amenyo y’urwererane.

We n’umuryango batuye mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega Akagali ka kabeza. Amashuri y’incuke n’abanza yize mu kigo cya Camp Kigali asoza ayisumbuye kuri Glory secondary school.

Ni umwe mu banyeshuri batsinze ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2019 aho yasoje mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics & Geography [MEG]). Nubwo yaje kongera gusubiramo umwaka ushize wa 2021.

Naomie yumvaga azaba umunyamideli ukomeye inyota yo kwitabira amarushanwa y’ubwiza, iraganza. Yatangiye guhanga ijisho iby’aya marushanwa ku ngoma ya Miss Kundwa Doriane babisikanye ku kigo cy’amashuri yizeho.

Naomie kuva yaba Miss Rwanda amaze gukorana n’ibigo bitandukanye mu buryo bwo kwamamaza birimo Itel. Ni umwe kandi mu bashinze iduka rya Mackenzies ricuruza imyenda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger