AmakuruImyidagaduro

Ihere ijisho inzu umuhanzi Tom Close yujuje mu karere ka Bugesera (+AMAFOTO)

Dr Muyombo Thomas, uzwi nka Tom Close  Umuhanzi w’umunyarwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guta amaraso, ari mu bahanzi bake bujuje inzu z’akataraboneka mu Karere ka Bugesera ahazwi nko mu karumuna.

Ni inyubako nini ariko itageretse, yihariye mu myubakire yayo, isize amarangi y’urwererane, ikazengurukwa n’igipangu cyubakishije amabuye y’amakoro ava aboneka mu gace k’ibirunga.

Amakuru twabashije kumenya ni uko iyi nzu igiye gutuma Tom Close aba  umuturanyi wa Butera Knowless na Clement nabo bafite inzu igeretse muri aka gace, ndetse n’ibindi byamamare byiganjemo abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Kuba ari inzu yo guturamo ni kimwe mu bigaragaza ko nyirayo yakoze kandi agakoresha neza amafaranga ye. Gusa na none inzu ziba mu byiciro bitandukanye.

Iyi ni inzu bigaragara ko yatanzweho amafaranga atari make, gusa ntabwo ari igitangaza ku muntu nka Tom Close wakoreye amafaranga avuye mu mpande nyinshi.

Iyi nzu ya Tom Close yubatswe na Johnson Murindabigwi umwe mu bahanga mu guhanga inyubako zigezweho. Uyu ni we wakoze igishushanyo cya hoteli ikoze nk’ubwato izubakwa mu kirwa cya Gihaya kiri mu Kiyaga cya Kivu.

Tom Close ni umwe mu bahanzi bakunzwe kuva mu  mwaka wa 2007. Dore ko nyuma y’imyaka mike mu 2011 yegukanye bwa mbere igihembo cya Primus Guma Guma Super Star.

Twabibutsa ko Tom yabaye umuganga mu bitaro bitandukanye, aba umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri Kigali, nyuma agirwa umuyobozi wacyo ku rwego rw’igihugu.

Aha iyi nzu yari icyubakwa
Umuhanzi Tom Close
Inzu ni uko igaragara

Twitter
WhatsApp
FbMessenger