Amakuru ashushye

Igishyika ku mutima wa Miss Aurore uhorana ishavu kubera urupfu rwa musaza we

Tariki 1 ukuboza 2012 n’itariki itazibagirana mu mitwe y’abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse by’umwihariho no kubagize umuryango wa Hirwa Henry witabye Imana azize urupfu rutunguranye agashavuza benshi.

Hirwa  yatabarutse ubwo yari yagiye koga ku kiyaga cya Muhazi giherereye mu ntara y’Iburasizuba, aho yari yajyanye n’abagenzi be mu rugendo rwo kwishimisha [Picnic] bakaza gutungurwa no kumubona yarohamye .

Urupfu rwe rwateye urujijo, kwemeza icyatumye apfa byari bigoranye kuko baherutse bogana nawe nyuma bakaza gutandukana nyuma yaho bakaza kumushaka bakamubura ari nabwo baje kumubona yarohamye bakagerageza kumugeza ku bitaro bya Rwamgana ariko bamugezayo Dogiteri akababwira yashizemo umwuka.

Ni urupfu rwatunguranye kandi rubabaza benshi kuko uyu musore yapfuye akiri muto , akaba yari n’umwe mu nkingi za mwamba z’itsinda rya Kigali Boys [KGB] ryari risanzwe rikora umuziki mu njyana ya Hip Hop, rikaba ryari mu matsinda akunzwe muricyo gihe.

Kuva Henry yatabaruka intimba y’ikirenga n’ubuzima bwo kumwibuka umunsi ku wundi uko umutima uteye nibyo biranga Miss Aurore Kayibanda Mutesi wari mushiki we , uyu mukobwa ajya avuga ku mbuga nkoranyambaga ko yababajwe bitavugwa no kuba yarabuze musaza we umwe rukumbi yari afite gusa akemeza ko byanga bikunze bazabonana.

Mu butumwa butandukanye burenga  6 Miss Aurore amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza intimba y’ikirenga n’irungu yatewe no kubura musaza we , avuga ko n’ubwo yatabarutse byanga bikunze akiri mu mutima nka musaza we.

Urupfu rwa Hirwa Henry ruhora rutera ishavu Miss Aurore Kayibanda

Bigaragarira buri wese ko uyu mukobwa ajya yicara agatekereza ubuzima bw’umunezero yabanyemo na musaza we maze kubw’ishavu no kubura amajyo agahinda kakamwegura agasangiza abamukurikira ubutumwa bugaragaraza ko akizirikana musaza we wagiye agikenewe dore ko yitabye Imana afite imyaka 27 y’amavuko.

Mu butumwa Miss Aurore yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu minsi ya vuba aha,  yongeye kugaragaza ko agikunda musaza we n’ubwo batakiri kumwe akaba yizera ko umunsi umwe azamubona.

Yagize ati”Imana yarandemye , impa ubuzima , impa ababyeyi ndetse na musaza wanjye  anyereka inzira. Hirwa Henry mpora nkuzirikana buri munsi.”

Mu butumwa butandukanye, abakurikira Miss Aurore bakomeza kumwihanganisha kubera ibyamubayeho ndetse bakamubwira ko Isi ar’icumbi agomba kwihangana kuko twese tuzayisiga.

Mutesi Aurore Kayibanda yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger