Amakuru ashushyeImyidagaduro

Igihangange muri Country music ‘Don Williams’ cyitabye Imana

Igihangange mu njyana ya Country gikomoka muri leta zunze Ubumwe za Amerika  “Don Williams” cyitabye Imana ku myaka 78 y’amavuko.

Uyu muhanzi wacengeye mu mitwe ya benshi mu myaka yo hambere bitewe n’ibihangano bitagereranywa by’injyana ya Country, kuri ubu amakuru yizewe avuga yamaze kuva mu mubiri ku myaka 78 y’amavuko yari amaze kuri iyi Si y’abazima.

Nk’uko ikinyamakuru Billboard kibitangaza ngo uyu muhanzi witabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 08 Nzeri 2017 , yazize uburwayi butunguranye ndetse imihango yo kumushyingura ikaba iteganijwe mu minsi ya vuba.

Uyu mukambwe w’umunyabigwi  muri country music yabereye benshi mu bakora umuziki icyambu ndetse bamwe bamwigiraho kubera ubunararibonye  n’ubuhanga budashidikanywaho yari yibitseho.

Incamake kuri Don Williams…

Don Williams[Donald Ray Williams] yavutse kuwa 27 Gicurasi 1939 mu mujyi wa Floydada muri leta ya Texas muri Amerika, umuziki ni kimwe mu bintu byamugwaga ku nzoka kuva  mu bwana bwe dore ko ku myaka itatu gusa yaje kwitabira amarushanwa yo kuririmba akegukana intsinzi.

Williams yakomeje gukomatanya imirimo ijyane na muzika n’ibikorwa byo kwiga mu gihe yari akiri umwana muto kugeza mu 1958 ubwo yasozaga amashuri yisumbuye, agahita ahitamo gushyira umutima we wose ku muziki ndetse no kuwukora nk’umwuga umubeshejeho.

Kuwa 10  mata  1960 yahise abana nk’umugabo n’umugore n’uwitwa Joy Bucher, babyaranye abana babiri aribo Gary na Timmy , yakoze imirimo itandukanye irimo no gukusanya imisoro ndetse n’indi yamufashaga gukomeza gukora ibikorwa bye bya muzika.

Yashinze itsinda ryitwaga The Pozo Seco  ryamenyakanye muri Amerika mu myaka yo guhera mu 1964 kugeza mu 1971 , rimara imyaka 7 rikora nyuma yaho riza gusenyuka.

Yaje guhita atangira gukora umuziki ku giti cye ndetse aba umwe mu bahanzi bamenyekanye mu myaka yo hambere kugeza ba n’uyu munsi akaba yirahirwa ku Isi kubera ibihangano byuzuye ubuhanga n’ijwi rye rinyura benshi mu bakunda injyana ya Country. Yari azi gucuranga gitari na piano.

Yakoranye bya hafi n’inzu zitunganya imiziki zirimo nka Columbia, Dot, ABC, MCA, Capitol, RCA, American Harvest, Giant, Koch, Compendia na  Sugar Hill Records.  Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka “I Believe in You,” “Lord, I Hope This Day Is Good,” “You’re My Best Friend,” “Some Broken Hearts Never Mend,” “Till the Rivers All Run Dry,” “Back in My Younger Days,”  “we got love ” n’izindi nyinshi.

Ni umwe mu bahanzi bakandagiye mu nzu y’abanditsi b’abanyabigwi ya Hall of Fame[yayigiyemo muri 2010], yaherukaga gukora album muri 2014.

Image result for
Don Williams, yakundwagwa na benshi

WE GOT LOVE, IMWE MU NDIRIMBO ZA DON WILLIAMS ZIKUNZDWA NA BENSHI

https://www.youtube.com/watch?v=QHxzZvWr_y4

Yanditswe na Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger