Amakuru

Ifoto y’umuhanzi Diamond akizamuka yateye benshi agahinda ibavugisha ururondogoro(Amafoto)

Ifoto y’umuhanzi Diamond Platnumz akizamuka uri mu bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Afurika , by’umwihariko mu Burasirazuba bwayo ikomeje kuvugisha benshi ururondogoro ku mbugankoranyambaga.

Ni ifoto imugaragaza mu bihe bye byo hambere atarabona agafaranga, yatumye benshi bavuga ko ntaho Imana itakura umuntu kandi ko isura y’umuntu ari ikofi ye.

Ni kenshi amafoto y’uyu muhanzi akiri mu buzima bugoye akunze gushyirwa Ku mbugankoranyambaga, abantu benshi bakayavugaho bitewe nuko bayabona ariko bose bashimangira ko uyu muhanzi ari mvuye kure.

Diamond Platnumz, ubusanzwe ni umuhanzi wazamutse yihirinze bigaragara ko nta bufasha bwahafi yari afite bwamufashije kugera ku rwego ahagazeho magingo aya.

Uyu muhanzi nubwo agaragara ku mafoto ya kera ko yari ababaye, ubu byarahindutse ni umuhanzi w’ikenyabose utashidikanya kuvuga ko ari mu bombers ku mugabane w’Afurika kandi banateye intambwe yo kumenyana n’ibyamamare bitandukanye byagafashe ku Is I.

Izindi nkuru kuri Diamond
https://www.teradignews.rw/?s=Diamond

Twitter
WhatsApp
FbMessenger