AmakuruUtuntu Nutundi

Ifoto y’umugeni watiye ikibuno yagikenyera kigatandama yavugishije benshi

Ku mbugankorahyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana ifoto y’umugeni, wagiye gusezerana akenyeye ikibuno kimufasha kuzana amabuno n’amatayi, ariko ubwo yifotozaga kikamutamaza kigatandama.

Abakoresha imbuga nka Twitter, Instagram ndetse nabahererakanya ubutumwa kuri WhatsApp, bakomeje gutera urwenya kuri iyi foto, ariko abenshi bakanenga uwakimukenyeje.

Hari uwagize ati'”Gwede izanashyirishamo benshi Sha, uyu nawe yashakaga kwitwikira agace n’ikibuno cye, none dore umukenyezi amuteje abantu, cyakoze uwakimukenyeje n’imugome”.

Undi yaje ati'” Abakobwa baradutuburira bakagira ngo Imana yacu ntiturebera, mwagiye mwigaragaza uko muri ko abahungu baza uko bakabaye bibatwara iki”?

Undi nawe yaje agira ati'” Ariko ndibaza, nk’iyo umuntu yifashe akambara ikibuno cyitari cye abazi ko tuzabyibagirwa? Ubwo se nyuma yo gusezerana agikuyemo abazi ko tutazongera kumubona? Ibaze kuba uri umusore ugasezerana n’icyana cyiza cy’amabuno manini manini,mwagera mu gitanda ugasanga………ntacyo mvuze!

Abenshi bagaragaza ko ikibuno cy’uyu mugeni cyatandamye kugira ngo abere urugero abandi bakobwa bagenzi be, bakodesha ibibino cyangwa bakabitira mu maduka kugira ngo bakunde bemeze ababahanze ijisho.

Ku ifoto irigucicikana kuri murandasi, iragaragaza uyu mugeni ahagararanye n’umugabo we bifotozanyaga,ahagaze asa n’ushyize ukuguru kw’iburyo imbere ari naho icyo kibuno kitari icye cyahise gitandama kigaragara cyitaruye itako.

Burya rero abantu batashye ubukwe ntibajyanwa na kamwe, ifoto bahakuye n’iyi igaragaza ugutandama kw’ikibuno cy’umugeni mu ikanzu.

Ifoto y’umugeni wakenyeye ikibuno
Twitter
WhatsApp
FbMessenger