Utuntu Nutundi

Ifoto y’Abarwanyi ba FDLR barigusahuranwa ibiryo by’umuturage ikomeje gutangaza benshi

Bamwe mu barwanyi b’umutwe wa FDLR uri gufasha FARDC guhangana na M23, bagaragaye bamaze kurira mu isafuriya, bakombye ibyo baririyeho, bagaragara nk’aho ntaho bakozwe n’ibyo bari bamaze kurya.

Iyi foto ikomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye, aho bamwe bavugaga ko ibi biryo bari bamaze kurya bari bamaze kubisahura mu rugo rumwe rwo muri DRCongo.

Uwitwa Faith Gatako, umwe mu bashyize kuri Twitter iyi foto, yagize ati “Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ubu bari kurwanira FARDC mu kuranya M23, bafotowe bicaye mu rugo rw’umuturage w’umunye-Congo bari kurya ubugari n’ibishyimbo, uwo muturage yari yatekeye umuryango we.”



Faith Gatako akomeza agaragaza ko uyu mutwe wa FDLR washinzwe n’abahoze mu Gisirikare cya Habyarimana Juvenal basize bakoze jenoside bakaba barahungiye muri DRC, wagiye uba ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.

Yagarutse ku gikorwa kimwe giherutse gukorwa n’uyu mutwe ubwo bajyaga mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bagatema Inka eshanu z’umuturage waho.

Aba barwanyi bigaragara ko batari banyuzwe n’ibyo biryo bari bamaze kurya kuko ku maso basa nk’abatishimye, bivugwa ko barimo Maj. Bizabishaka usanzwe ari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi muri FDLR akaba anaherutse kugirwa umuhuzabikorwa mu kigo cya Camp Rumangabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger