AmakuruAmakuru ashushye

Ifoto ya perezida w’u Burundi ahetse umusaraba mu nini ikomeje kuvugisha benshi-inkuru irambuye

Ifoto iri kuzenguruka ku mbuga nkoranya mbaga ,igaragaza Perezida w’uburundi Ndayishimiye Evaliste ahetse umusaraba w’igiti kinini agaragiwe n’imbaga y’abakristu ikomeje gutangaza benshi.

Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi abakiristu ku isi hose bazirikana ububabare bwa Yezu Kiristu, aho baba banibuka uburyo yagambaniwe, agacibwa urubanza, akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa.

Ni umunsi wo gusiba muri Kiliziya yose ariko nta gitambo cya Misa giturwa.

Mu Burundi kimwe n’ahandi hose uyu munsi abakirisitu bawuzirikanye cyane, aho muri iki gihugu bakoze umutambagiro wo kuzirikana inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo.

Mu kwifatanya nawe no kwibuka inzira y’akababaro yagize mu gihe nk’iki, Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Evaliste Ndayishimiye yagaragaye yahetse igiti cy’umusaraba agaragiwe n’abihaye Imana n’abakristu bakora urugendo.

Ni mugihe uyu mukuru w’igihugu cy’uburundi aherutse gusura Umushumba mukuru wa Kiriziya Gatorika papa Francis mu kwezi gushize.

Ababonye Perezida Ndayishimiye ahetse umusaraba, bavuze ko ari ikimenyetso cyo guca bugufi. gusa abandi nabo bakavuga ko nta mukuru w’igihugu wakagendeye mu by’amadini kugera ubwo yikorezwa umusaraba.

Bimenyerewe ko abihaye Imana cyangwa abanyamadini bwite aribo baheka uyu musaraba maze abakristu bayoboye bakabakurikira basangira ubutumwa bwaranze Yezu ubwo yabambwaga.

Muri iyi nzira y’umusaraba buri ntera muri 15 ishyirwaho ikimenyetso, aho abakirisitu bahagarara gato bakavuga amasengesho, hashira akanya bagakomeza urugendo.

Ijambo ry’Imana ryibanda ku kwerekana ko Kirisitu wemeye kubabara ndetse akabambwa ku musaraba, ari we wari warahanuwe kuva kera nk’umugaragu w’Imana wemera kumvira, agacishwa bugufi bitavugwa, agashinyagurirwa, akanicwa. Ibi ariko yabyemeye kugira ngo acungure isi yose.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger