AmakuruIkoranabuhanga

Icyogajuru BepiColombo kiri mu nzira kijya ku mubumbe wa Mercure

Icyogajuru BepiColombo cyatangiye urugendo rw’imyaka irindwi rwerekeza ku mubumbe wa Mercure rufite ibirometero miliyari 9, aho gitegekanya gukora ivyigwa bitandukanye.

Icyo cyogajuru gifite uburambe bw’imyaka umunani n’igice, ku myaka irindwi kizamara kigenda ngo kigere kuri Mercure.

Cyitwaje ibikoresho bibiri bizwi nka “sondes’ kimwe gituruka mu kigo cya Iburayi gishinzwe ibyogajuru  “Agence Spatiale Européenne”(ESA) ikindi ni icy’ikigo cy’Ubuyapani “Agence japonaise d’exploration aérospatiale” (Jaxa).

Icyo cyogajuru n’izo nibyo bizaguma bizenguruka iruhande rw’uwo mubumbe umwaka umwe cyangwa ibiri mu bushuhe bwa 350 °C. Umubumbe Mercure uri ku birometero miliyoni 58 uvuye ku zuba ugashuha incuro 10 kurusha isi

Ibi bizafasha kwiga ibiranga uwo mubumbe muto cyane mu mu mibumbe ikikije izuba, Iki cyogajuru BepiColombo cyavuye ku Isi gihetswe n’ikindi cyogajuru cyitwa Ariane cyo muri America yo mumajyepfo.

Umubumbe Mercure uri ku birometero miliyoni 58 uvuye ku zuba, Izuba rigera kuri Mercure ngorikubye inshuro 10 y’irigera ku Isi

U Burayi n’u Buyapani byohereje icyogajuru kuri Mercure, nyuma y’aho mu 1970, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zoherejeyo icyitwa Mariner mu 1970.

Icyo cyogajuru cya Mariner giheruka koherezwa kuri Mercure cyatumye haboneka amakuru make kuri wo  arimo kuba uyu mubumbe uriho amazi ariko yahindutse urubura, ndetse n’ibuye risa n’irikoreshwa mu ikaramu y’igiti (graphite).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger