AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Icyo u Rwanda ruzungukira muri Miliyari 7.9 Frw zagenewe ishuri rukumbi rufite ryigisha Porogaramu za mudasobwa

Rwanda Coding Academy ishuri rya mbere mu Rwanda ritanga ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa (software development) riri mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Nyabihu rya genewe miliyari 7.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga yatanzwe n’Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) mu mushinga w’imyaka itanu KOICA yashoyemo akayabo ka miliyoni 7.1 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 7.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 2 Nzeri 2021, aho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine n’Umuyobozi w’Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) mu Rwanda Chon Gyong Shik, basinyanye amasezerano agamije kongerera ubushobozi Ishuri Rwanda Coding Academy (RCA).

Leta y’u Rwanda na yo yiyemeje gushyiraho 800,000 by’amadolari y’Amerika, asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ageza ingano y’azifashishwa muri uyu mushinga kuri miliyari 7.9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu ni umushinga uzamara imyaka itanu (2021-2025) ugamije kubaka Ishami rishya ry’iryo shuri mu Karere ka Nyabihu ndetse ukazanakorwamo ibikorwa bitandukanye byo gushyigikira iterambere ry’iryo shuri binyuze mu bujyanama, amahugurwa ku bafatanyabikorwa batandukanye barimo abanyeshuri, abarimu n’abayobozi.

Ni umushinga uzamara imyaka itanu (2021-2025) ugamije kubaka Ishami rishya ry’iryo shuri mu Karere ka Nyabihu ndetse ukazanakorwamo ibikorwa bitandukanye byo gushyigikira iterambere ry’iryo shuri binyuze mu bujyanama, amahugurwa ku bafatanyabikorwa batandukanye barimo abanyeshuri, abarimu n’abayobozi.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine ubwo yari amze gusinya aya masezerano yavuze ko uyu mushinga w’ingenzi ugamije kongerera ubushobozi Ishuri rukumbi u Rwanda rufite ryihariye kwigisha Porogaramu za mudasobwa.

Iri shuri ryashyiriweho kwigisha urubyiruko kuva mu myumvire yo kumva ko rwahora rukoresha ibyakozwe n’abandi ahubwo na rwo rugatangira guhanga udushya dutanga ibisubizo by’ikoranabuhanga bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Uyu mushinga uzatuma Rwanda Coding Academy irushaho kuba ikigo cy’indashyikirwa mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa kizaha abanyeshuri bacu ubumenyi bwo ku rwego ruhanitse bugezweho mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ibyo bizagira uruhare mu ntumbero yo kugira Igihugu cyacu icyicaro gikuru cy’ikoranabuhanga.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, we yagize ati: “Ndashimira Guverinoma ya Koreya y’Epfo gufatanya natwe muri uyu mushinga w’ingenzi wo kwimakaza ubumenyi bwa porogaramu za mudasobwa mu Rwanda.”

“ Iyi nkunga ije gushyigikira Inkingi za Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1), zibanda ku guhindura u Rwanda Igihugu cy’intangarugero gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

CHON Gyong Shik yagarutse ku nzego KOICA yibandaho mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda, ashimangira ko gushyigikira iri shuri bifite igisobanuro gikomeye mu ntumbero bihaye.

CHON Gyong we avuga ko ” KOICA ifite inzego eshatu z’ingenzi itera inkunga mu Rwanda ari zo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, bityo uyu mushinga urakora ku nzego ebyiri z’ingenzi ari zo uburezi n’ikoranabuhanga. “

Akomeza agira ati “ Binyuze muri uyu mushinga tuzagira uruhare muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda zijyanye n’uburezi n’ubukungu, bikazagira uruhare mu kugera ku ntego ya kane ya Gahunda z’Iterambere Rirambye (SDG4)”

Kugeza ubu Icyo kigo gifite imishinga 10 irimo gukorwa mu rwego rw’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga (ICT). Muri iki gihe Isi yose ihanganye na COVID-19, KOICA yanateye u Rwanda inkunga y’ibikoresho by’ubwirinzi bifite agaciro ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

KOICA isanzwe itera inkunga u Rwanda kuva mu mwaka wa 1991, ikaba imaze gutanga miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika yanyujijwe mu mishinga inyuranye na gahunda zo kubaka ubushobozi.

Ishuri rya Rwanda Coding Academy ryatangiye mu mwaka wa 2019, hagendewe ku rugero rw’Ishuri ryo muri Korea ryigisha porogaramu za mudasobwa ryitwa Meister High School. Intego nyamukuru y’ishingwa ryayo ni iyo kwigisha abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa zishobora kugira uruhare mu guteza imbere inganda n’ubukungu bw’u Rwanda muri rusange.

Kuva ryatangira gukora kugeza ubu, RCA imaze kwakira abanyeshuri bagera ku 118, muri uku kwezi kwa Nzeri bikaba byitezwe ko iri shuri rizakira abandi banyeshuri bashya.

Ishuri rya Rwanda Coding Academy riherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, ryashyiriweho kuba nka santeri yo guhuguriramo abafite impano mu bijyanye n’imyuga, rikazibanda cyane ku ikoranabuhanga no guhugura urubyiruko mu myuga ijyanye n’igihe irufasha kwihangira imirimo.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana
Rwanda Coding Academy ni ryo shuri rya mbere mu Rwanda ritanga ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa (software development)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger