Amakuru ashushyePolitiki

Icyo Minisitiri w’Intebe washyizweho yihariye n’icyo ahuriyeho na bamwe mu babanje kuri uyu mwanya

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 kanama 2017, Dr Ngirente Edouard yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Yiyongera ku bandi 10 bari basanzwe barabayeho mu Rwanda , hari ibyo ahuriyeho na  bamwe ndetse n’umwihariko we.

Dore uko abaminisitiri b’Intebe b’u Rwanda  bakurikiranye kugeza kuri Dr Ngirente washyizweho kuwa 30 kanama 2017.

1.KAYIBANDA Grégoire

Image result for 1.KAYIBANDA Grégoire

Yabarizwaga  mu ishyaka MDR yagiyeho tariki 19 ukwakira mu mwaka 1960 avaho tariki 01 Nyakanga mu mwaka wa 1962, yamaze Amezi 21 yonyine kuri uyu mwanya. Yanabaye Minisitiri w’intebe wa mbere u Rwanda rwagize mu mateka yarwo mu bijyanye na Politiki. Yabaye minisitiri w’intebe hakiriho ingoma ya cyami gusa iri mu marembera n’ubwo umwami Kigeli V Ndahindurwa yari yarabereye ibamba abashakaga ko iyo ngoma ivaho.

2.Dr NSANZIMANA Sylvestre

Image result for 2.Dr NSANZIMANA Sylvestre

Kuva Kayibanda yaba Minisitiri w’intebe yakomeje kuba impirimbanyi kugeza ingoma ya cyami ivuyeho mu mwaka wa 1961. Tariki 28 Mutarama 1961 Mbonyumutwa Dominique aza kugirwa Perezida wa mbere w’u Rwanda akomeza gukorana na Kayibanda kugeza kuwa  26 Ukwakira 1961, ubwo Kayibanda yabaga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Kuva Kayibanda yaba Perezida ntiyigeze aha agaciro uyu mwanya ndetse nta n’undi wigeze wongera kwicazwaho mpaka kuwa  4 Nyakanga 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana nawe utarahaye uyu mwanya agaciro kugeza tariki 2 Ukwakira 1991 ubwo yashyiragaho Dr Sylvestre Nsanzimana, uyu akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’u Rwanda. Dr NSANZIMANA Sylvestre yabarizwaga  mu ishyaka MRND yagiye kuri uyu mwanya tariki 02 ukwakira mu mwaka wa 1991 nk’uko twabivuze haruguru yaje kuva kuri uyu mwanya  tariki 02 mata 1992, yari amaze Amezi 06.

3.Dr Dismas NSENGIYAREMYE

JPEG - 19.3 kb

Uyu niwe wabaye Minisitiri w’intebe wa gatatu w’u Rwanda, yari uwo mu ishyaka MDR yagiyeho tariki 02 mata 1992 aza kuvaho tariki  18 Nyakanga 1993 amaze Amezi 15.

4.UWILINGIYIMANA Agatha

Uyu ni umugore  ufite amateka muri politiki y’u Rwanda kubera ko ariwe wabimburiye abandi bagore kwicara kuri uyu mwanya, yaranzwe no kugira bitekerezo birwanya abari bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari nacyo yazize mu mwaka wa 1994 kubera kudashyigikira umugambi wari waracuzwe wo gutsemba Abatutsi.

Yari uwo mu ishyaka MDR yagiye kuri uyu mwanya kuwa 18   Nyakanga 1993 aza kuwuvaho yishwe kuwa  07 mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga. Yawumazeho amezi 09.

5.KAMBANDA Yohani

Nyuma y’uko uwari  Perezida w’u Rwanda ‘Juvenal Habyarimana’ yari yarasiwe mu ndege tariki 6 Mata 1994 ndetse na Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana akicwa kuwa 7 mata 1994 , hahise hashyirwaho guverinoma yiyise iy’abatabazi, yari igizwe na Perezida Sindikubwaho Théodore na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe.

Iyi guverinoma yabayeho mu gihe cya Jenoside, kugeza tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zamaraga guhagarika Jenoside, Perezida na Minisitiri w’Intebe bagahita bahunga, Sindikubwaho aza gupfira mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo naho Kambanda Jean arafatwa akurikiranwa n’ubutabera, ubu akaba ari muri gereza aho agomba kumara ubuzima bwe bwose.

Kmbanda wari uwo mu ishyaka MDR yagiyeho 09 mata 1994 aaza kuva kuri uyu mwanya tariki 04 Nyakanga 1994
(amaze Amezi 03), icyo gihe Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi yahitanye abarenga Miliyoni.

6.TWAGIRAMUNGU Faustin

Image result for TWAGIRAMUNGU Faustin

Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Twagiramungu wari uwo mu ishyaka MDR yagiyeho 19 Nyakanga 1994 avaho 31 Kanama 1995 (amaze amezi 13).

7.RWIGEMA Pierre Célestin

Uyu niwe wagiyeho asimbuye Twagiramungu,  yari uwo mu ishyaka MDR yagiyeho 31 Kanama 1995 avaho 08 Werurwe 2000 (yamaze amezi 55).

8.MAKUZA Bernard

Image result for bernard makuza

Bernard Makuza amateka yo kuba ariwe Minisitiri wamaze imyaka myinshi kuri uyu mwanya mu Rwanda. yagiyeho 08 werurwe 2000 avaho 07 Ukwakira 2011 (amaze amezi 127).

9.Dr Pierre Damien HABUMUREMYI

Uyu nawe yaje  asimbura Bernard Makuza, ni uwo mu ishyaka FPR.  yagiye kuri uyu mwanya tariki  07 Ukwakira 2011 avaho 23 Nyakanga 2014 (amaze Amezi 33).

10.MUREKEZI Anasthase

Image result for MUREKEZI Anastase

Murekezi niwe ushyuye igihe kuri uyu mwanya yari amaze imyaka irenga ho gato itatu, ni uwo mu ishyaka PSD yagiyeho 23Nyakanga 2014 yavuyeho  30 Kanama 2017 (amaze Amezi 37).

11.Dr Ngirente Edouard

Related image

Dr Ngirente Edouard, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wa 11 nyuma yo kuva mu mirimo yakoraga muri Banki y’Isi aho yari Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi (Senior Advisor To Executive Director of World Bank). Yashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki 30 Kanama 2017. Dr Ngirente kandi abakurukirana Politiki y’u Rwanda bemeza ko ariwe ubaye Minisitiri w’intebe ari muto kuko afite imyaka 44 y’amavuko.

Icyo Dr Ngirente wahawe uyu mwanya ahuriyeho na bamwe ni ukuba yawuhawe ku munsi wa gatatu w’icyumweru ikintu ahuriyeho na bamwe mu bagiye bicara kuri uyu mwanya.

  • Kayibanda Grégoire yahawe uyu mwanya kuwa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 1960.
  •  Dr Nsanzimana Sylvestre yahawe uyu mwana kuwa Gatatu tariki ya 02 Ukwakira 1991.
  • Makuza Bernard yahawe uyu mwana kuwa Gatatu tariki ya 08 Werurwe 2000.
  • Murekezi Anasthase yahawe uyu mwana kuwa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014.
  • Na Dr Ngirente Edouard wahawe uyu mwanya kuwa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger