Imyidagaduro

Icyo Knowless yanga kubona ku musore cyangwa umugabo

Umuhanzikazi Butera Knowless[Ingabire Jeanne d’Arc]  uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi aherutse gutangaza ikintu yanga kubona ku musore cyangwa ku mugabo.

Knowless uherutse gushyira hanze amashusho y’i indirimbo  yise Winning team , ubu ari gutunganya indirimbo zitandukanye n’amashusho y’iyo aherutse gushyira hanze  yise Uzagaruke azajya hanze mu minsi ya vuba. Iyi ikaba ibumbatiye ubutumwa bwiganjemo ubw’urukundo. Uyu munyamuziki mu buhanzi bwe yibanda ku njyana za RnB na Soul Music.

Knowless ni umwe mu bahanzikazi mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bamaze kubaka izina, uyu muhanzikazi uri mu bari ku mwanya w’imbere mu Rwanda, aherutse kwitabira ikiganiro yari yatumiwemo n’ikinyamakuru gikomeye ku Isi yose cya CNN.

Iki kikaba ari kimwe mu byakomeje gushimangira ko hari indi ntambwe amaze kugeraho ugereranije n’abandi bahanzikazi batangiranye nawe cyangwa abari kuza uyu munsi mu muziki bamusangamo bashaka aho bamenera kugira ngo bigaragaze.

Knowless kandi niwe muhanzikazi mu Rwanda wabashije kwegukana igihembo gikomeye mu Rwanda gitangwa buri mwaka cya Primus Guma Guma super Star, kuri ubu akaba yararenze imbibi akaba ari guhatanira ibihembo bikomeye bitangirwa mu gihugu cya Nigeria byitwa Nea bizatangwa kuwa 25 Ugushyingo 2017.

Knowless umaze kuba umunyabigwi mu muziki , kuri ubu akorera ibikorwa bye bya muzika mu nzu y’umuziki yanashinzwe n’umugabo we Producer Ishimwe Clement uri mu bambere bishimirwa kubera intambwe amaze kugeraho mu gutunganya indirimbo.

Mu kiganiro aherutse kugira kuri Magic Fm yagaragaje ibintu bitandukanye bishobora gutuma azinukwa umusore cyangwa umugabo abibonanye.

Ati”Icya mbere n’uko ari umuntu mbona 99% ameze nk’uko nteye wa muntu mutajya guharira, ntago nkunda umuntu wambaye amaherena w’umuhungu ntago nkunda Pocket down rwose ibyo byose ndabyanga kubibona ku musore cyangwa umugabo.”

Uyu muhanzikazi abajijwe niba hari akantu yigeze yabwira Clement guhindura mu buzima , yavuze ko nta na kamwe kuko bari bamaze imyaka myinshi baziranye kuko baniganye mu kigo kimwe bagahura kenshi ku buryo bageze igihe cyo gukundana baziranye cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger