AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Icyo Knowless avuga ku kuba yarigeze kwanga gukorana indirimbo na Sheebah Karungi

Mu minsi ishize ubwo umugandekazi Sheebah Karungi yari mu Rwanda, yavuze ko yigeze kwangirwa n’abahanzi benshi gukorana nabo indirimbo ndetse anahishura ko muri abo hari harimo na  Knowless wo mu Rwanda gusa yemeza ko atarenganya buri wese wagiye umwangira ko bakorana indirimbo kuko hari inzira Imana iba yaragiye igenera buri wese ikamugeza kucyo agenewe.

Mu magambo ye Sheebah yagize ati” Natangiye gukora umuziki njyenyine mu buryo bw’umwuga nko mu myaka ibiri ishize n’imisago, nafashe udufaranga duke nari mfite nifuza gukorana indirimbo n’abandi bahanzi ,  mfata bisi njya mu bihugu bitandukanye byo muri afurika y’Iburasirazuba nifuza ko nagira abahanzi bamwe nkorana nabo bo muri Kenya no mu Rwanda , rero Knowless yari umwe muribo ndetse n’undi musore ntibuka neza. Ku mpamvu zimwe nanjye ntazi nagiye nsubizwa hasi nangirwa nabo bahanzi gukorana nabo.”

Yunzemo ati “Aba bahanzi bose barimo na Knowless  bagiye banderega ntibanyereke ko banze gukorana nanjye gusa nabahamagara bakagenda kuri telefoni  bansubiza ngo bazamvugisha ejo kugeza igihe naboneye ko ndi guta inyuma ya Huye.”

Icyo gihe Sheebah yavuze ko kuri ubu atarenganya Knowless kuba yaramwangiye ko bakorana indirimbo kuko kuri ubu nawe[Sheebah] ari gutsinda kandi akaba ageze kuntera nziza, avuga ko kuba abantu baragiye banga gukorana nawe byatumye akora cyane.

Knowless mu magambo ye yavuze ko we n’itsinda bakorana batunguwe no kumva ayo magambo ya Sheebah Karungi avuga ko ibyo kwanga gukorana indirimbo nawe ntabyo azi kuko batigeze  babona ubusabe bwe.

Ati”Ayo makuru uko mwayumvise niko nanjye nayumvise ni nako mpamya neza ko n’abandi dukorana bayumvise y’uko yasabye ko dukorana  ntibishoboke, mpamya ko rero niba yarabisabye byaba byaraheze mu nzira ntibitugereho kuko twaratunguwe tukimara kubyumva kandi ntitwigeze tuvugana na rimwe.”

Knowless yavuze ko kuri ubu nta gahunda afite yo gusaba gukorana indirimbo na Sheebah ndetse anahishura ko ari mu Rwanda batigeze bagira umwanya wo bahura cyangwa se ngo Knowless amusabe gukorana indirimbo.

Indi nkuru wasoma: Sheebah yasobanuye ukuntu Knowless yigeze kwanga ko bakorana indirimbo

 

Sheebah yakoreye igitaramo i Kigal yahuriyemo na Runtown

Uzagaruke, indirimbo nshya ya Butera Knowless

https://www.youtube.com/watch?v=FrW6lzX4458

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger