AmakuruImikino

Icyo abakinnyi ba Manchester United bifuza ko Cristiano Ronaldo akorerwa mbere y’igikombe cy’Isi

Abakinnyi ba Manchester United bagaragaje ko byaba byiza Rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo, avuye muri iyi kipe akagenda mu ntangiriro z’umwaka.

Nk’uko ikinyamakuru Manchetser Evening news kibitangaza ngo abakinnyi bizeye ko uyu mukinnyi wegukanye Ballon d’Or inshuro eshanu azagenda mu ntangiriro z’umwaka nyuma y’ibyo aherutse kwerurira mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan.

Muri icyo kiganiro Cristiano yagaragaje ukunenga imikorere y’ikipe ndetse n’umutoza Erik Ten Hag ndetse n’abamwe mu bakinnyi bahoze bakinira ikipe ya Manchester united barimo Gary Neville na Wayne Rooney.

Mu gace ka mbere ki kiganiro Ronaldo yagiranye na Morgan kagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, aho uyu mukinnyi yumvikanamo anenga bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ko ntahejo hazaza bafite uretse umukinnyi Diogo Dalot w’umunya-portugali wenyine abona ko ariwe ufite kuzagera kure.

Yagize ati: ‘‘Ibintu biratandukanye, ndatekereza ko bafite ibintu byoroshye, byose biroroshye, ntabwo batezwe kuzaruha ariko ntibabyitaho.’’

Ibyo nkubwira nibyo nibonera, muri Manchester united, mu bakinnyi bato bagerageza kandi bakomeye harimo Diogo Dalot ariko nawe simbona agera kure.

Yongeyeho ati: ‘‘Dufite n’abandi bake bake twavugamo nka Lisandro Martinez gusa kuri Dalot we biragoye kubivuga.’’

Nyuma y’ibyo byose ibyiyumviro bya bamwe mu bakinnyi bagenzi ba Ronaldo barifuza ko yakurwa muri iyi kipe na mbere yuko igikombe cy’Isi kirangira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger