Amakuru ashushyePolitiki

Icyifuzo cya wa mwana wahuye na Perezida Kagame mu kwiyamamaza akamusuhuza cyasubijwe

Perezida Kagame yafunguje Ndayisenga Yassini wari ufungiye muri gereza ya Mageragere, nyuma yo kubisabwa n’umwana we wagize amahirwe yo kumusuhuza  ari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2017.

Tariki 20 Nyakanga 2017 nibwo umwana witwa Swaliha Yasini yagize amahirwe yo gukora mu biganza bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Kigali.

Uyu mwana nyuma yo guhura n’umukuru w’igihugu  yaje kugaragara we na nyina mu itangzaamakuru basaba  ko ikintu bifuza  ari uko Perezida  yaha imbabazi se wari ufungiye muri Gereza ya Mageragere kubera gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse akaba yari yarakatiwe imyaka ibiri y’igifungo ubwo yajyaga mu buroko kuwa 16 Ukuboza 2016.

Umukuru w’igihugu yumvise icyifuzo cy’uyu mwana, kuri icyi cyumweru nibwo Se wa Swaliha  Yasini yasohotse muri Gereza.

Ubwo uyu mwana yaramutsaga Perezida Kagame
Ibyishimo kuri Swaliha Yasini na nyina
Twitter
WhatsApp
FbMessenger