AmakuruImyidagaduroUrukundo

Icyamamare mu gusetsa Eric Omond yatandukanye n’umukunzi we amusigira ubutumwa bwakoze benshi ku mutima

Icyamamare Eric Omondi w’umunyakenya umenyerewe cyane mu gusetsa imbaga y’abantu nyamwinshi, yagaragaje ko yatandukanye n’umukunzi we w’Umutaliyanikazi, Chantal Grazzioli, amusigira ubutumwa bwatumye abakunzi ba benshi bibaza byinshi ku gutandukana kwabo.

Mu magambo uyu musore yibanzeho cyane asezera ku mukunzi e, yagaragaje ko azamukumbura ndetse ko bakiri inshuti zikomeye n’ubwo buri wese yahisemo guca inzira ze bwite.

Eric Omond ntiyahishyuye neza icyihishe inyuma ku gutandukana kwabo, gusa icyagaragaye ni uko aciye amarenga y’uko umukunzi we  yasubiye mu gihugu cye mu Butaliyani, akaba atazagaruka muri Kenya vuba, kandi koi by’urukundo rwabo byashiriye aho.

Yakomeje agaragaza kandi ko kuba umuntu wese yatandukana n’umukunzi we bidakwiye kuba ikiraro cy’urwango hagati yabo ngo ijisho ryabo ryiza rihinduke igitsure cy’umujinya.

Ati “Twabaye inshuti igihe kinini mbere y’uko dukundana kandi ubucuti bwacu buzagumaho ubuzima bwose. Naho abo basore n’inkumi bahitamo kwicana mu gihe urukundo rwabo rugeze ku musozo, reka ibi mwese bibabere isomo. Ntabwo umukunzi ari umutungo wawe kandi buri gihe siko ibintu bigenda neza.”

Mu myaka itatu ishize Chantal na Eric Omondi bafatwaga nk’icyitegerezo ku bakundana dore ko Omondi atahwemaga kwerekana impano zihenze ahundagaza ku mukunzi we zirimo n’imodoka ihenze ya BMW X6.

Mu kiganiro cyihariye Eric Omondi yagiranye n’ikinyamakuru Tuko ntiyashimangiye niba koko batandukanye, ahubwo yavuze ko muri iyi minsi we n’umukunzi we bari kwibaza ikizakurikiraho nyuma y’uko asubiye mu Butaliyani.

Ibi ariko ntibikuraho ko abafana be b’inyaryenge bahise bashimangira ko batandukanye burundu bashingiye ko kuva muri mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu munyarwenya atigeze yongera guhingukiriza rubanda iby’iyo nkumi yihebeye.

Ejo hashize Omondi yari yatangaje ko impamvu batarashyingiranwa ari uko akeneye miliyoni 80 z’amashilingi ya Kenya yo gukora ubukwe.

Eric Omondi n’uwari umukunzi we Chantal Grazzioli, batandukanye bagaragaza ko nta n’umwe muri bo watinya gusaba ibitekerezo mugenzi we n’ubwo bazaba batakiri kumwe nk’umugore n’umugabo.

Eric Omondi yatandukanye n’umukunzi we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger