AmakuruAmakuru ashushye

Ibyo wamenya kuri Amb Dr Monica Juma , Kenya yatanze ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

Nubwo Inama y’ Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, imaze gusubikwa ubugira kabiri, gusa iyi nama igomba kuzabera I Kigali ku mataliki ataratangazwa ninayo izatangarizwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mushya usimbura umunya-Dominican, Patricia Janet Scotland

Ibikorwa byo gutora Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth wa karindwi, bizabera mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize uyu muryango izabera i Kigali.

Kugeza ubu Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatanze Amb Dr Monica Juma usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Commonwealth.

Kenyatta yahamagarira abakuru b’ibihugu na za guverinoma za Commonwealth kugirira icyizere Amb Dr Monica Juma kuri uwo mwanya kuko abikwiriye kandi yiteguye gukora neza inshingano cyane ko anafite ubunararibonye.

Amb Dr Juma watanzwe na Kenyatta nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora ubunyamabanga bwa Commonwealth, yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 2016 kugeza muri Gashyantare 2018.

Uyu Amb Dr Monica Juma  w’imyaka 57 yanabaye Ambasaderi wa wa Kenya mu bihugu bya Ethiopia na Djibouti ndetse ahagararira igihugu cye muri Afurika Yunze Ubumwe ndetse no mu Muryango ugamine iterambere ry’Ibihugu, IGAD.

Amb Dr Juma kuri ubu ni umubyeyi w’abana babiri yakoze muri Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika mu 2010 kugeza kuri Nyakanga 2013.

Kuti ubu  Dr. Juma asanzwe ari Minisitiri w’Ingabo wa Kenya, mbere yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga..

Commonwealth igizwe n’ibihugu 54 bigendera ku mahame arimo ya demokarasi arimo gukora amatora anyuze mu mucyo, imiyoborere myiza, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse no kugira inzego z’ubutabera zigenga n’ibindi.

Itangazo rya Perezida Kenyatta  rihamagarira abakuru b’ibihugu na za guverinoma za Commonwealth kugirira icyizere Amb Dr Monica Juma rigira riti “Amb Dr Juma afite amateka adasanzwe mu miyoborere, ubumenyi kuri Guverinoma, akarere ndetse n’imibanire y’ibihugu, iterambere mpuzamahanga, umutekano ndetse n’ibikorwa birengera ikiremwamuntu.”

Perezida Kenyatta kandi yavuze ko uyu mugore ari umukandida ubikwiriye uzatanga umusaruro ku mikorere myiza y’uyu muryango.

Yakomeje agira ati “Azafasha mu gushimangira ubumwe mu banyamuryango ba Commonwealth, ariko azanafasha mu bufatanye bugamije impinduka muri uyu muryango.”

Ibi byagombaga kubera mu nama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize uyu muryango, CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali mu 2020. Ni inama yaje kwimurirwa muri uyu mwaka wa 2021, ariko nabwo irasubikwa kubera Covid-19 bikaba biteganyijwe ko izaba umwaka utaha.

Repubulika ya Dominican nayo yamaze gutangaza ko Patricia Scotland azongera kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth muri manda ya kabiri.

Biteganywa ko abakuru b’ibihugu nibemeza Dr. Juma nk’umukandida, azahatana na Scotland usanzwe muri uwo mwanya guhera ku wa 1 Mata 2016. Igihugu cye giheruka kumwemeza ngo ahatanire manda ya kabiri.

Commonwealth ni umuryango washinzwe mu 1931,. Uhuriza hamwe abantu basaga miliyari  2.4.

Guhera mu 1993, umunyamabanga mukuru wa CHOGM atorerwa manda ebyiri, imwe ifite imyaka ine. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009

Dr. Juma asanzwe ari Minisitiri w’Ingabo wa Kenya, mbere yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatanze Amb Dr Monica Juma usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Commonwealth
Twitter
WhatsApp
FbMessenger