Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ibyo utari uzi ku rukundo rwa Murenzi “Mc Nzi” na Aline bagiye kurushinga

Murenzi Kamatali wamamaye kuri Contact Fm nka Mc Murenzi mu biganiro bitandukanye byiganjemo iby’imyidagaduro , mu cyumweu gishize yakoze ibirori byo gusaba no gukwa umukobwa bari hafi kurushinga.

Ni imihango yabereye muri Canada , uyu musore aherekejwe na bamwe mu byamamare muri muzika nyarwanda ndetse n’umuryango we n’inshuti  yagiye gusaba no gukwa umukobwa bamaze igihe bakundana .

Murenzi yari aherekejwe na bamwe mu byamamare birimo Daddy Cassanova , Miss Bahati Grace,  Meddy, Claude Ndayishimiye n’abandi barimo inshuti n’abavandimwe bajyanye gusaba umukunzi we Aline Rudakenga , mu birori byabereye i Quebec muri Canada aho umuryango w’uyu mukobwa usanzwe uba ndetse n’uyu mukobwa akaba asanzwe aba muriki gihugu  mu mujyi wa Montreal.

Byabaye kuwa 6 kanama  2017 , aho ibyishimo by’ikirenga byari byasaze uyu musore n’umukunzi we kubw’iyi ntambwe bateye ndetse n’imiryango yabo  ikaba yari yishimye bitavugwa.

Tariki 7 kanama 2017 ibirori byarakomeje dore ko aba bombi bahise byajya gusezerana mu mategeko , batangaje ko nyuma y’ibi byose bateganya gukora ubukwe mu mpeshyi itaha gusa mu rwego rwo kwereka imiryango yose ibirori bwo bukabera mu Rwanda, Urukundo rwa Murenzi na Aline rumaze igihe kinini dore ko muri 2014 ubwo yasozaga icyiciro cya mbere cya kaminuza muri Amerika aribwo yabitangaje ko afite umukunzi bamaranye igihe.

Igitangaje ku rukundo rwa Murenzi Kamatali na Aline Rudakenga ni uko bahuriye mu birori bya Rwandaday biba buri mwaka , ubundi bakaganira bakakana nomero ngo bajye baganira bikarangira bakundanye ndetse bakaba bari mu mishinga yo kurushinga umwaka utaha.

Murenzi aganira na Tv/Radio 10 yagize ati”Hariya  muri Canada higeze kuba Rwanda Global Youth Convention niho hantu hambere twahuriye , dusabana amanomero tukajya tuvugana kenshi birangira nyine abaye umukunzi wanjye.”

Murenzi n’umukunzi we Aline

Avuga we atemeranya n’abambikana impeta babanje gushinga ivi nk’uko benshi babikora muri iki gihe, kuri we abona ari ibintu bihabanye n’umuco nyarwanda ndetse akaba yaririnze kubikora ahubwo agahitamo kwambika impeta umukunzi we igihe yari amaze kumuhabwa n’ababyeyi.

Uyu musore yavuye mu Rwanda muri 2011 agiye gukomeza amasomo ye ya kaminuza  muri Hudson Valley community College yo muri Amerika, muri Kaminuza yize mu ishami rya Digital Media and TV Production ari nabyo byamuhaye umurongo wo gushinga ‘Radio Isoko’. Yamenyekanye mu Rwanda mu bintu bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro ndetse akaba umwe mubari bafite ijwi rihebuje ryatumye yigarurira imitima ya benshi mu banyarwanda.

Indi nkuru wasoma:Canada: Mc Murenzi wamenyekanye kuri Contact Fm yakoze ibirori byo gusaba umukobwa bagiye kubana(Amafoto)

Yamwambitse impeta aha abandi basore gasopo
Banasezeranye mu mategeko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger