AmakuruPolitiki

Ibyo umuryango w’umwana waguye ku ishuri rya Ecole des Sciences de Musanze uvuga ku rupfu rwe

Umubyeyi wa nyakwigendera waguye mu ivuriro rito ry’ishuri ya Ecole des Sciences de Musanze avuga ko bahamagawe babwirwa ko baza ku ishuri ry’umwana bakamucyura kuko arembye, gusa batunguwe cyane bahawe umwana warangije gushiramo umwuka.

Papa w’uyu mwana witwa Maitre Maniraguha Sylvaistre yatangaje ko bahamagawe kuri Telephone, bageze kwishuri bafatanya n’ikigo kujyana umwana kwa muganga, gusa ku bw’ibyago muganga yemeza ko umwana yamaze kwitaba Imana.

Byagenze bite ngo Umunyeshuri arware kugera apfuye Ubuyobozi bw’ikigo butabizi?

Maitre Maniraguha yavuze ko kuri we abona harabaye uburangare bukabije, kuba umwana yarwara ku ishuri ntakurikiranywe byimbitse kugera habayeho ibyago by’urupfu nyamara hari ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’abana.

Ati” Inshingano n’iz’umuntu ku giti cye si iza rusange. Rero mbona uyu muganga yaragize uburangare n’ubwo ntazi neza icyabimuteye? Gusa n’ikigo cyose harimo amakosa yo kudakurikirana, kuko sinzi uburyo umwana arwara ntihagire umuherekeza”

Yongeye ho ko umwana we ntabundi burwayi budasanzwe yari atuwe afite, kuko yamwohereje ku ishuri ari muzima nta kindi kibazo cy’uburwayi ubwo aribwo bwose afite.

Hakurikiyeho iki?

Mu muryango wa nyakwigendera, ubu barimo gutegura nk’umuryango uburyo bwo kuzaherekeza umwana wabo Ange Cecile witabye Imana, icyakora ngo nti baremererwa mu buryo bweruye ku mushyingura.

Kuri iki Maitre Maniraguha yagize ati”Turimo kwitegura uburyo tugomba gushyingura no guherekeza umwana wacu, ariko umwanzuro tuzawuhabwa n’ubugenzacyaha”

Ku bijajyanye n’icyo bateganya nko gushaka ubutabera, Maitre Maniraguha Sylvaistre yabwiye Umuryango ko ntacyo batangaza ubu, usibye gutegereza ibyo inzego z’iperereza zizatangaho umwanzuro.

Umuhire Ange Cecile witabye Imana yigaga mu mwaka wa mbere muri Ecole des Sciences de Musanze ,aho yari amaze ibyumweru bibiri arwariye .yarapfuye ku wa 13 Gicurasi 2023.

Umuhire Ange Cecile assize abavandimwe be batatu, kuko avuka mu muryango w’abana 4 ari nawe wari bucura muri uyu muryango ubu ubarizwa mu murenge wa Kimonyi , akagari ka Kivumu mu mudugudu wa Musezero.

Kugeza ubu RIB yatangaje ko yataye muri yombi uwari ushinzwe ubuzima ku cyaba cyarateye urupfu rw’umwana w’umunyeshuli uherutse kwitaba Imana mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje bivugwa ko yarangaranywe.

Uwitwa Nyiramugisha Jeanne, umuforomokazi wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy’ishuli cya Ecole des Sciences de Musanze , niwe ubu wafashwe akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza/Musanze.

Amakuru avuga ko uyu mwana yarwaye, ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa kwivuriza muri infirmerie y’ikigo

Ngo uyu munyeshuri yaba yari amaze ibyumweru hafi bibiri arwariye mu kigo ari naho yaguye

Amakuru ava muri iki kigo kandi akomeza avuga ko urupfu rwe rwaba rwaramenyekanye hashize hafi amasaha atatu apfuye.

Inkuru yabanje

Ibigezweho ku rupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 12 waguye mu ivuriro rito ry’Ishuri rya Ecole des Sciences de Musanze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger