AmakuruPolitiki

Ibyo muri Kangondo na Kibiraro byafashe indi ntera kurusha utwego byari biriho

Kuva mu gitondo cyo kuwa kane abatuye mu midugudu ya Kibiraro I na Kangondo mu kagari ka Nyarutarama aho leta yagennye ko abahatuye bagomba kwimurwa hagoswe n’abashinzwe umutekano, nta muntu uhinjira cyangwa ngo asohoke.

Abapolisi benshi bitwaje intwaro baraboneka ku mpande zose zinjira muri aka gace babuza uw’ariwe wese gusohoka cyangwa kwinjira.

Bamwe mu batuye hano bavuga ko bangiwe kuhinjira babwiye BBC ko leta yari gukora ibyo ishaka ariko ntibabuze uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Aba bavuga ko ababo bari imbere barimo kwicishwa inzara kuko bahaha hanze, naho abavuye ku kazi nk’izamu ry’ijoro bo babuze aho baruhukira.

Abatuye hano leta yagennye ko bimurwa “ku bw’inyungu rusange no gutuzwa neza” bakajya aho bahabwa ingurane mu mudugudu bubakiwe n’abashoramari mu Busanza mu karere ka Kicukiro.

Benshi muri bo bavuga ko bari kwimurwa kubw’inyungu z’abashoramari bashaka ubutaka bwabo, kandi banga ingurane y’inzu barimo guhabwa bavuga ko zitanganya agaciro n’imitungo yabo.

Imiryango irenga 1500 yari ituye hano – hazwi cyane nka Bannyahe – imwe yamaze kwimukira mu Busanza mu gihe indi yanze ingurane irimo guhabwa ikagana inkiko.

Akarere ka Gasabo kavuga ko kuwa gatatu imiryango 38 yavuye hano ku bushake ikimukira muri uwo mudugudu wo mu Busanza.

Muri iki gitondo, umunyamakuru yabonye indege nto zitagira abapilotes zizwi nka ‘drones’ zirimo guca hejuru y’ako gace ziriho indangururamajwi zitanga ubutumwa busaba abaturage kuva aho batuye bakajya mu mudugudu wa Busanza.

Hano kandi hari imodoka nini za polisi na za bisi (bus) ziparitse hafi biboneka ko ziteguye gutwara abantu.

Abanyamakuru bageze hano bangiwe n’inzego z’umutekano zihari kwinjira muri aka gace ngo bavugishe abahatuye.

Ikindi ni uko muri iki gitondo amashanyarazi n’amazi byose byakuweho muri aka gace, nk’uko abaturage baho babibwiye umunyamakuru wa BBC wari uhari.

Ni nyuma y’uko abategetsi kuwa gatatu bari baburiye abahatuye batarimuka kwimuka ko amazi n’amashanyarazi bizacibwa uyu munsi

Aba ni bamwe mu baturage bangiwe kwinjira muri aka gace ahari ingo zabo muri iki gitondo nk’uko babivuga
Amazu ya Etage barikwimukiramo

Inkuru ya BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger