Amakuru ashushyeImikino

Ibyo kwishimirwa byagezweho na De Gaulle ku ngoma y’imyaka ine amaze muri Ferwafa

Kuva Nzamwita Vincent Degaulle yaba umuyobozi wa Ferwafa, hagiye humvikana inkuru zitandukanye zivuga ko adashoboye ndetse mu itangazamakuru hakagaruka iz’urudaca zivuga ko ari umunyamafuti kabuhariwe ndetse akaba ari gutuma umupira w’amaguru mu Rwanda usubira inyuma. Ariko se koko nta mumaro wa Degaulle muri ruhago yo mu Rwanda?

Uyu mugabo yagiye ku mwanya wo kuyobora Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda[FERWAFA]  kuva muri 2013[ubu imyaka ine ikaba yihiritse ayiyobora].

Hari hateganijwe amatora mu mpera z’uyu mwaka gusa Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) iza kwemeza ko agomba kwigizwa inyuma,  FIFA yamenyesheje FERWAFA ko igiye kubanza gusesengura ubusabe bwa bamwe mu banyamuryango bari basabye ko aya matora yahagarikwa, imenyesha ko itariki yindi izemezwa ubwo imyanzuro y’iri perereza izaba yagiye hanze mu gihe kitarenze amezi atatu.

Bivuze ko amatora ya FERWAFA adashobora kuba mbere y’Ukuboza 2017.

Kuva Degaulle  yakwicara kuri iyi ntebe y’ubuyobozi muri FERWFA, yakoze ibintu bitandukanye byo kwishimirwa byagiye bigirira akamaro amakipe yo mu Rwanda, abakinnyi n’izindi ngeri z’abari muri ruhago yo mu Rwanda. Muri ibyo bintu twabashije gukusanya bike muri byo twabashije kubona.

1.Kugabanya imyenda yasanze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda[ FERWAFA]

N’ubwo nta mubare fatizo wavuga kw’ijanisha cyangwa se mu buryo bw’amafaranga , kuva Nzamwita Vincent Degaulle yaba umuyobozi wa FERWAFA hari impinduka zikomeye zagaragaye mu kugabanya imyenda iri shyirahamwe ryari rfite. Iki kikaba ari kimwe mu kwishimira uyu mugabo yagezeho. Amadeni yasanze ari hafi miliyoni 320,  muri 2015[nyuma y’imyaka 2 ibiri abaye umuyobozi]  yari amaze  kwishyura miliyoni 150.

2.Gushakira  abakinnyi uburyo  bworoshye bwo kwivuza imvune

Kuva Degaulle yaba umuyobozi wa Ferwafa hagiyeho uburyo bworoshye bwo kuvuza abakinnyi batandukanye bo mu Rwanda bahuye n’imvune. Yagiranye amasezerano n’ibitaro byo mu gihugu cya  Maroc no muri Algeria  yo kujya abakinnyi bo mu Rwanda boroherezwa. Bamwe mu bakinnyi bavuwe kubera izi ngamba za Degaule mu guhangana n’imvune z’abakinnyi harimo; Faustin Usengimana, Regis, Jean Claude Ndoli, Eric Nsabimana n’abandi.

3.Kugirana ubufatanye na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Budage

Vincent Degaulle yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Federasiyo y’umupira w’amaguru  yo mu gihugu cy’Ubudage mu bijyanye no kuzamura ruhago. Kuri ubu ndetse n’ikipe y’u Rwanda itozwa n’umutoza uhakomoka.

4.U Rwanda rwakiriye CHAN

Ku ngoma ya Degaulle u Rwanda rwabashije kwakira igikombe cy’Afurika gihuza amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu[CHAN]. Iri  rushanwa rya CHAN ryatangiye tariki ya 16 Mutarama risozwa tariki ya 7 Gashyantare 2016.

5.Ubuzima gatozi ku makipe yo mu Rwanda

Kuva uyu mugabo yafata umwanya wo kuyobora FERWAFA yahise ashyiraho gahunda yo gushaka ubuzima gatozi bwa burundu ku makipe, ikintu cyafashije cyane amakipe atandukanye akina muri Shampiyona yo mu Rwanda.

6.Ubufatanye na Fifa mu mushinga wo kubaka hoteli ya Ferwafa

N’ubwo iyi hoteli itari yubakwa gusa hari amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Ferwafa na Fifa, mu buryo bwo kunoza gahunda yo  kubaka hoteli ya Ferwafa, izaba igisubizo cya bimwe mu bibazo ri shyirahamwe rikunze guhura nabyo.

7.Uburinganire muri ruhago

Ku ngoma ya Degaulle muri Ruhago hagiye hazamo ikijyanye n’uburingane muri ruhago abagabo n’abagore bose  bagafatwa kimwe.

Muri make iby’ibanze De Gaulle yakoze harimo ; gutsura umubano, gushaka abaterankunga, kunoza imicungire y’umutungo atibagiwe n’imicungire y’abakozi ndetse no guhwitura amakipe ngo agire ubuzima gatozi.

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger