Amakuru ashushyePolitiki

Ibyo koherereza u Rwanda abasirikare barwo babiri bafungiye muri DRC byahindutse

Abasirikare babiri b’u Rwanda bashimutiwe ku butaka bw’u Rwanda n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ufashijwe n’Igisirikare cya RDC, FARDC, bafungiwe mu Murwa Mukuru i Kinshasa bikaba bivugwa ko bazoherezwa muri Angola.

Abo basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad. Bafashwe na FDLR bari ku burinzi ku mupaka uhana imbibi n’ibihugu byombi. FARDC yabashinje ko bari barenze imbibi bambutse bagiye gufasha M23 mu rugamba ihanganyemo n’icyo gisirikare aho ngo bari mu bilometero 20 uvuye ku butaka bw’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibyo atari ukuri, ko bafatiwe ku mupaka bacunze umutekano.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari yemeye kubarekura nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Angola, João Lourenço, umuhuza mu kibazo cy’ibihugu byombi. Kuva byakwemezwa, ntabwo birashyirwa mu bikorwa.

Amakuru agera kuri Igihe dukesha iyi nkuru ni uko ubwo aba basirikare bafatwaga, bafunzwe n’Umutwe wa FDLR nyuma bimaze gusakara, bafatwa n’Igisirikare cya RDC kijya kubafungira i Goma.

Ntibizwi igihe bazafungurirwa nk’uko Perezida Tshisekedi yabyemeye. Hari amakuru kandi avuga ko RDC idashaka yo ubwayo kubagarura mu Rwanda, ahubwo iteganya kubajyana muri Angola nk’umuhuza muri iki kibazo, akaba ari yo izabashyikiriza u Rwanda.


Bivugwa ko muri iyi minsi hari ikibazo cy’uko nta ndenge iraboneka ibavana i Kinshasa iberekeza i Luanda aho bagomba kuvanwa basubizwa mu Rwanda. Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Ibya Congo umuntu abyemera bibaye, reka dutegereze.”

Ku rundi ruhande, imyigaragambyo muri RDC ikomeje gufata intera aho amashyaka yose arimo abafite ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda ari gusaba kwigaragambya. Buri shyaka rishaka gukora imyigaragambyo, ryandikira ubuyobozi nabwo bukariha uburenganzira maze rikajya imbere ya Ambasade y’u Rwanda rikigaragambya.

Ambasade y’u Rwanda ikorera ahitwa Avenue de la Justice i Kinshasa. Ni mu nyubako ya etage ikorerwamo ibindi bikorwa by’ubucuruzi. Nta mukozi wa Ambasade urahura n’ikibazo icyo aricyo cyose kuko benshi bahisemo gukorera mu ngo birinda kuba bahutazwa.

Ku wa Kane habaye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade yari yahuruje imbaga ariko bivugwa ko byageze aho Polisi yirukana abigaragambya kuko bari babangamiye ibikorwa bindi bikorera aho Ambasade y’u Rwanda ibarizwa.

Hari amakuru yari yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, yahungishijwe na Polisi ya RDC ubwo imyigaragambyo yari yafashe intera imbere ya Ambasade. Gusa ahabanye n’ukuri nk’uko Igihe yabibwiwe n’abazi neza uko byagenze.

Bivugwa ko mu gihe imyigaragambyo yabaga ku wa Kane, Ambasaderi w’u Rwanda yari mu rugo rwe, kandi ko nta kibazo na kimwe yigeze agira. Bivugwa ko nta n’impamvu yari kuba afite yo kujya kuri Ambasade mu gihe bizwi neza ko hari bube imyigaragambyo kandi igamije kwibasira Abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kubwira abanyamakuru ko u Rwanda rwifuza ko abasirikare barwo bafashwe barekurwa kandi RDC igahagarika ubushotoranyi iri gukora ku butaka bwarwo.

Ati “Icyo twifuza ni uko ibyo bikorwa byahagarara, turifuza ko bariya basirikare barekurwa, ariko ubwo ibitero bikomeje, umutekano w’igihugu cyacu ugakomeza kubangamirwa, twaba dufite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi muzi neza ko ubushobozi turabufite.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger