AmakuruAmakuru ashushye

Iby’ingenzi byagarutsweho mu nama yahuje ba Minisitiri b’ Afurika n’ Uburayi (AU &EU)

I Kigali ku wa 25-26 Ukwakira 2021, haberaga Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), iyi nama yasuzumiwemo ingingo zirimo ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi mu ngeri zirimo ubukungu, ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni inama itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha, iziga ku bufatanye mu ishoramari, uburezi, ubuzima, abimukira, urujya n’uruza n’ibindi.

Iyi nama yahurije i Kigali abayobozi basaga 500 barimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga 68 hagarutswe ku ngamba zinyuranyezo.

Iyi nama yagarutse kurushaho kunoza no gushimangira uwo mubano wagaragaje umusaruro wihariye mu rugamba rwo guhangana n’icyo cyorezo

Ubufatanye bw’Afurika n’u Burayi mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ni rumwe mu nzego z’ingenzi imigabane yombi yimeje gushyiramo imbaraga nyinshi nk’uko byashimangiwe na Josep Borrell Fontelles, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) mu bubanyi n’amahanga akanaba Visi Perezida wa Komisiyo ya EU.

Avuga ko nubwo bitageze ku rwego rwifuzwaga, igihe icyorezo cyadukaga mu mpera z’umwaka wa 2019 u Burayi bwabaye u bwa mbere mu gutangiza gahunda zishimangira ubufatanye n’Isi yose by’umwihariko n’Umugabane w’Afurika.

Ikindi cyagarutsweho ni ukubaka inganda z’inkingo muri Afurika muri Kamena 2022.

U Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bya mbere bigiye kubakwamo inganda zigezweho zikora inkingo n’imiti bizafasha Afurika kwihaza ku bijyanye n’imiti.

Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

Mu Rwanda, uruganda rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA mu gukora izo nkingo ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, rukaba rwitezweho kujya rutunganya miliyoni 50 z’inkingo buri mwaka nirumara kuzura.

Ikindi cyagarutsweho ni ukubaka iterambere rishya, ryiza kurushaho kandi ritangiza ibidukikije

Afurika n’u Burayi bishobora kuba igicumbi cy’iterambere rirambye mu gihe bizaba bishobora guhuza umutungo bifite n’ubunararibonye buhari mu guharanira kubaka ubukungu bubasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibindi byago bishobora kwibasira Isi.

  1. Josep Borrell Fontelles, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) mu bubanyi n’amahanga akanaba Visi Perezida wa Komisiyo ya EU, yavuze ko ubukungu burambye ku rwego mpuzamahanga bufite moteri ebyiri ari zo kwimukira ku bikorwa bitangiza ibidukikije no kuyoboka ikoranabuhanga.

Ikindi cyagarutsweho ni ugutekereza no kureba kure

Abanyacyubahiro batandukanye bahuriye i Kigali, bemeranyije ko Afurika n’u Burayi bikwiye gukomeza kureba kure no gutekereza ku bikorwa biramba birenga ibikenewe ako kanya gusa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda Dr. Biruta Vincent, yashimangiye ko ari ingenzi cyane kuba Afurika n’u Burayi bikwiye gutekereza ku bufatanye butari ubwo kureba hafi mu rwego rwo gukemura imbogamizi z’igihe kizaza ari na byo bizashimangira umubano ukomeye kandi ugirira akamaro imigabane yombi ku buryo bungana.

Ikindi cyagarutsweho ni uguhamagarira amahoro n’umutuzo muri Sudani

Nyuma y’ibyumweru bisaga bitanu muri Sudani harangwa umwuka mubi hagati y’abasivili n’abasirikare, Ku wa Mbere ubwo iyi nama yahuje AU na EU yari itangiye, ni bwo hatangajwe amakuru ko abasirikare bafunze bamwe mu bayobozi bakuru bagize Guverinoma ya Sudani harimo na Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok.

Ni mu gihe hari hashize igihe hakorwa urugendo rwo guhuza abasirikare n’abasivili mu gusaranganya ubutegetsi rwahereye mu 2019 nyuma yo gukuraho uwari Perezida Al Bashir, rwaranzwe n’amakimbirane kugeza magingo aya.

Impande zombi zitabiriye iyo nama yabereye i Kigali zagaragaje ko zishavujwe n’ibiri kubera muri icyo gihugu ahamaze gutangazwa abantu barenga 10 bamaze kuburira mu myigaragambyo abandi basaga 140 bagakomereka.

Inzego z’ubuyobozi bwa AU na EU zasabye ko abasirikare bahagarika ibikorwa byo gufata ubutegetsi ku gahato, bagakomeza urugendo rw’ubwumvikane n’abasivili hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, bikajyana no kurekura abanyepolitiki bakomeje gutabwa muri yombi.

Muri iyo nama kandi, abayobozi baganiriye no ku ngingo y’ubufatanye mu kwimakaza amahoro n’umutekano, ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi.

Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger